Print

Habonetse abantu 38 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira 18

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 1214

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020,abanduye coronavirus bashya mu Rwanda ni 38 barimo 30 babonetse I Kigali (Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko), Nyabihu:7, Kirehe:1.

Abamaze kwandura bose ni 1,473. Uyu munsi hakize 18, abamaze gukira bose baba 770. Abakirwaye:679. Kugeza ubu abamaze gupfa ni 4.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gusiga intera ya metero hagati y’abo, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima bwatangaje ko mu Rwanda hafunguwe Laboratwari Nshya ebyiri zunganira izisanzweho zikomeje gufasha kwihutisha igikorwa cyo gupima icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bantu benshi bashoboka .

Nyuma ya Laboratwari zashyizwe mu Karere ka Rubavu n’aka Rusizi, kuri ubu hafunguwe izindi Laboratwari ebyiri mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu Karere ka Huye ,no mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Laboratwari Nshya zikomeje kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gupima COVID-19 aho kuri ubu bumaze kwikuba inshuro zisaga 10 kuva muri Werurwe aho umurwayi wa mbere yagaragaye mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko mu mezi ane ashize, ubushobozi bwo gusuzuma icyo yorezo bwavuye ku bipimo 500 ku munsi, kuri ubu birarenga 5000.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko kugira Laboratwari zipima abantu benshi bashoboka ku munsi ari kimwe mu bisubizo birambye byo kurwanya iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo byihariye.

Yagize ati: “Kongera ubushobozi bwa Laboratwari ni ingenzi cyane mu rugamba rwo kurwanya neza COVID-19. Twishimiye gufungura laboratwari nshya ebyiri muri CHUB no mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.”

Uko ubushobozi bwo gupima muri Laboratwari bwiyongera mu Rwanda ni ko ukuri ku miterere y’icyo cyorezo kuzihuta kumenyekana amazi atararenga inkombe.

Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko amahirwe yo kunesha COVID-19 ku Isi ashingiye ku bushobozi bwo gupima, kwita ku barwayi babonetse no gutahura abo bahuye na bo mu maguru mashya.

Ibi biterwa n’uko uko hafatwa ibipimo bike ni ko n’abatahurwa baba bake, bityo abataraboneka bagakomeza kwanduza abandi cyane cyane iyo badakurikiza neza amabwiriza yashyiriweho kwirinda.

Mu bipimo 5092 byafashwe i Kigali, habonetse umurwayi umwe

Ubuyobozi bwa RBC bwatangaje ko mu bipimo 5092 byafashwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu bantu binjira muri Kigali, umunru umwe ari we wasanzwe yaranduye COVID-19.

Mu kiciro cyambere k’ibipimo byafashwe mu gikorwa cyo gupima icyo cyorezo, ibisubizo bikaba byagaragaje ko abantu 1181 basuzumwe basanzwe ari bazima. Mu cya kabiri cyafashwe abantu 3911 binjiraga muri Kigali ni ho hasanzwe umwe wanduye.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Inzego z’ubuzima zivuga ko mu gihe hataraboneka umuti n’urukingo by’iki cyorezo, kwitwararika no kwirinda ni wo muti urambye watuma Isi ikira iki cyorezo.