Print

Twasambanye rimwe none mpora mwifuza atari umugabo wanjye, Nkore iki? Nimungire inama

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 8468

Nitwa Diane ntuye mu Karere ka Muhanga maze imyaka igera muri itanu mbana n’umugabo wanjye , mu by’ukuri twakundanye tukiri bato urukundo rwacu ruza gukomeza bigeraho tuza kubana.

Nyuma yo kurushinga twabonanaga gake cyane gashoboka kuko yabaga afite akazi kenshi dore ko inshuro nyinshi aba ari isafari kumubona bikangora, niyo aje aza ananiwe cyane yampfa agasoni bikaba rimwe nyuma y’iminsi 2 akongera agasubira isafari.

Mu by’ukuri nta kintu namba namuburanye , amafaranga arahari byose bya ngombwa turabifite ikibazo nuko numva mushaka simubone, kera kabaye hari undi mugabo w’inshuti ye bajyaga bazana mu rugo yaje kumenya ko yagiye isafari aza kuza yibarishwa.

Nyuma y’uko yahageze yatangiye kunganiriza cyane bwari bugorobye turasabana nk’umuntu tumenyeranye bigeze aho aza kumbwira ko anyifuza , naramuhakaniye ndamutsembera ageraho ambwira nta kibazo atazabibwira umugabo biza kurangira nemeye ariko umutima undya cyane.

Twarabikoze dore ko numvaga mbishaka kuko umugabo wanjye kumubona ari intambara , nyuma umugabo aza kuza ariko ntiyigeze abimenya kugeza n’ubu.Uwo mugabo twagiranye ibihe byiza cyane numva mwishimiye umutima wanjye uhora utera wumva umukeneye kandi si umugabo wanjye nkore iki?

Ese na we ko ajya ambwira ngo dukomeze tubikore, nkomeze cyangwa? Ese umugabo wanjye ko atajya aboneka nkore iki? Nimbwira umugabo ko mpora mwifuza ntazanyita indaya cyangwa akabambaza niba aribyo bigiye gusimbura akazi?Ese azemera ko duhorana hafi ya buri munsi? Ikibazo cyambereye ihurizo


Comments

19 July 2020

Uwicaye nabi ababaza imbere ye


gisa 17 July 2020

None se kutamubwira ikibazo ufite hanyuma ukajya gusambana urumva ari umuti koko? Numara gusenya uwo mugabo w’abandi azagutunga se?


17 July 2020

Mpa number yawe hubwo nanjye nkwereke