Print

Amerika irarimbanyije ikora Misile ya mbere yihuta cyane ku isi ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 17

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 2225

Umwe mu bayobozi b’ingabo muri Amerika, kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, ubwo yavuganaga n’ibiro ntaramakury bya CNN, yagize ati:

Trump yitaye cyane kuri iyi misile. Mu by’ukuri icyo yashakaga kuvuga ni ikizamini cy’indege giherutse gukorwa muri Werurwe, aho twagurutse inshuro zikubye 17 umuvuduko w’ijwi.

Imibare ya Trump ikunze kuvugwa ya misile y’umuvuduko ukubye inshuro 17, igerageza ryayo riherutse gukorerwa hejuru y’inyanja ya pasifika muri Werurwe, ariko n’ubwo abayobozi ba Pentagon batangaje ko igerageza ryagenze neza, icyo gihe nta bisobanuro birambuye batanze.

Nk’uko raporo ibigaragaza, Amerika iracyafite imyaka myinshi inyuma mu ikoranabuhanga ry’intwaro za hypersonic (zifite umuvuduko udasanzwe) ugereranije n’u Burusiya n’u Bushinwa, ariko intwaro ya mbere ikaba itegerejwe mu 2023.

Trump Mu birori byabereye muri White House ku ya 16 Gicurasi, hahishurwa ibendera ry’Igisirikare cyo mu isanzure cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Space Force), Trummp yagize ati:

U Burusiya bufite inshuro eshanu (umuvuduko ukubye ijwi inshuro 5), n’u Bushinwa buri gukora ku nshuro eshanu cyangwa esheshatu. Dufite inshuro 17. Kandi ibyo byabonye uburenganzira.

Muri Kamena uyu mwakaariko, ikinyamakuru Aviation Week cyari cyanditse ko igerageza ry’iyi misile ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 17 ritagenze neza:

Bivugwa ko misile yitandukanije ku bushake n’indege B-52 mu gihe cyo kugerageza.

Misile Hypersonic igenda byibura inshuro eshanu ugereranyije n’umuvuduko w’ijwi kandi ifatwa nk’iyoroshye gukoreshwa kandi ishobora kurasirwa ahantu hirengeye.

Ni Intwaro zifatwa nk’izigoye cyane kwirinda ukoresha sisitemu zisanzwe zo kwirinda misile, zagenewe guhangana no gukumira iterabwoba rya misile zisanzwe za ballistique, zishobora guhanurwa cyane kurusha izi ngenzi za zo zo mu bwoko bwa hypersonic cyangwa zifite umuvuduko ukabije.


Comments

gatabazi 18 July 2020

Russie na China bamaze gusiga Amerika mu gukora intwaro za kirimbuzi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato,le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,nawe yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.