Print

Rubavu: Umugore uri mu bavurwa COVID-19 yabyaye umuhungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2020 Yasuwe: 1629

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,RBC,yavuze ko uyu mubyeyi wibarutse ameze neza we n’umwana we.Ntabwo umubyeyi wabyaye yatangajwe amazina gusa afite imyaka 41 y’amavuko.

RBC yagize iti "Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza."

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William, yavuze ko n’ubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa coronavirus cyangwa ntabwo, ngo bazakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize COVID-19, agasubira mu muryango we.

Kugeza ubu u Rwanda rukomeje kugira umwihariko wo kwita ku barwayi ba Coronavirus ari nayo mpamvu uyu mubyeyi ameze neza n’umwana we.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 38 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 5,556 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 16 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 770 mu 1,473 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 200,358 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Muri iki cyumweru Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima bwatangaje ko mu Rwanda hafunguwe Laboratwari Nshya ebyiri zunganira izisanzweho zikomeje gufasha kwihutisha igikorwa cyo gupima icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bantu benshi bashoboka .

Nyuma ya Laboratwari zashyizwe mu Karere ka Rubavu n’aka Rusizi,hafunguwe izindi Laboratwari ebyiri mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu Karere ka Huye ,no mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.