Print

Abantu 41 bakize Coronavirus mu Rwanda haboneka abayirwaye bashya 12

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2020 Yasuwe: 1207

AMAKURU MASHYA YA CORONAVIRUS MU RWANDA KURI UYU WA GATANU:

Abanduye ni 1485 (Barimo 12 bashya)
Abakize ni 811 (Barimo 41 bashya)
Abakirwaye ni 670
Abantu bane bamaze kwitaba Imana
Ibipimo bimaze gufatwa ni 203 790 (Ibipimo bishya 3432)

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Imwe muri robo zazanywe mu Rwanda yitwa Urumuri yashyizwe ku Kibuga Mpuzamahanga k’indege cya Kigali ikazajya yifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi ( Covid- 19) birimo gupima umuriro.

Ni mu gihe Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere “RwandAir” iri hafi gusubukura ingendo, ku wa 1 Kanama 2020 mu birere bimwe na bimwe byo mu bihugu byamaze gufungurira abanyamahanga imipaka.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya robo (robots) mu bigo bivurirwamo abanduye icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kwanduzanya.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinwe Ubuzima (RBC) buvuga ko izi robo zipima umuriro, zigakurikirana uko abarwayi bamerewe ndetse zikanabika amakuru yose y’ubuvuzi bakorerwa.

Robo iyoborwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ikinjira mu cyumba cy’umurwayi, igafasha abaganga gufata amakuru yose bakeneye ku murwayi batari kumwe na we harimo gufata ikigero cy’ubushyuhe buri mu cyumba aryamyemo, ikigero cy’umwuka mwiza uri mu cyumba aryamyemo, ibyago byo kwandura ku muntu muzima uhinjiye, gufata umuvuduko w’amaraso y’umurwayi n’ibindi.

Robo Urumuri ifite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, ikaba yitezweho kugira uruhare rukomeye mu gufata ibipimo byinshi bishoboka mu gihe gito.

Izi ndi robo u Rwanda rufite zirikwifashwishwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zahawe amazina y’Ikinyarwanda, Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo.