Print

Afghanistan: Umugabo yakubise umugore we amuziza kubwira izina rye Muganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 953

Rabia yatashye mu rugo yumva amenetse umutwe kandi ababaye cyane, hanyuma ahereza umugabo we urupapuro rwo kwa muganga ruriho imiti yamwandikiye kugira ngo ayimugurire.

Uwo mugabo abonye izina ry’umugore we ku rupapuro yahise arakara cyane atangira kumukubita amuziza kubahuka izina rye arabwira undi mugabo.

Muri icyo gihugu cya Afghanistani, imiryango itegeka abagore guhisha amazina yabo abandi bantu ,harimo n’abaganga.

Hagati aho, hari abarimo bararwanya uwo mugenzo bakoresheje insanganyamatsiko igiri iti “WhereIsMyName? (Izina ryanje riri he?)

Byose bitangira iyo umwana w’umukobwa avutse. Mbere na mbere bifata igihe kugira ngo ababyeyi be bamuhe izina.

Iyo umukobwa arongowe muri Afghanistan,izina rye ntiryandikwa ku rupapuro rw’ubutumire. Iyo arwaye, izina rye kenshi ntirishyirwa ku rupapuro muganga amwandikira.

Iyo apfuye, izina rye ntiryandikwa ku rupapuro rwemeza ko yapfuye, cyangwa ku mva ye.

Iki nicyo cyatumye abagore bo muri Afghanistani batangira ubukangurambaga bwo gushaka uburenganzira bwo gukoresha amazina yabo nta ngorane, ku nsanganyamatsiko igira iti “WhereIsMyName? (Izina ryanje riri he?).

Iyi nsnganyamatsiko ikoreshwa cyane ku nyandiko zigenda zimanikwa hirya no hino hamwe no ku mbuga nkoranyambaga.

N’abagore benshi muri iki gihugu bumva ko badashobora kuvuga amazina yabo mu rwego rwo guhesha icyubahiro basaza babo, ba se babo cyangwa abakunzi babo babareheje.

Nkuko bivugwa n’undi mugore,Herat wavuganye na BBC,utashatse kuvuga izina rye, cyane ko n’ijwi rye ritaca kuri radiyo.

Yagize ati: "Iyo umuntu ambajije izina ryanjye, ntegetswe kubanza gutekereza ku cyubahiro ntegekwa guha musaza wanjye,papa hamwe n’umukunzi wanjye.Aho rero sinshobora kumubwira izina ryanjye".

Kubera iki nateza urubwa umuryango wanjye? Inyungu irimo yo kuvuga izina ryanjye ni iyihe?"

Nshaka ko abantu banyita umukobwa wa papa, mushiki wa musaza wanjye. Hanyuma rero mu gihe kizaza bazakomeza kunyita umugore w’umugabo wanjye, cyangwa nyina w’umwana wanjye w’umuhungu".

Aya makuru ateye agahinda, ariko ni ibintu bigwiriye muri iki gihugu.

Gukoresha izina ry’umugore cyangwa ry’umukobwa ni ibintu bitabonwa neza kandi bishobora gufatwa nk’igitutsi mu bice byinshi bya Afghanistani.

Abagabo cyangwa abahungu benshi ntibubahuka kuvuga mu ruhame amazina ya bashiki babo, abagore babo cyangwa ba nyina kuko bifatwa nk’ibiteye isoni n’ukubateza urubwa.

Mu kuvuga abagore, babavuga nk’umukobwa wa runaka (se), nyina cyangwa mushiki w’umuhungu mukuru mu muryango.

Itegeko ryo muri Afghanistani ritegeka ko ku rwandiko rw’amavuko handikwho se w’umwana gusa.

Hari igihe se w’abana aba adahari"

Ibi rero, uretse gusa ibibazo bitera mu buzima bwa buri munsi, bigira ingaruka mbi ku rukundo rw’abashakanye.

Farida Sadaat yarongowe akiri umwana muto, akaba yaragiye kubyara umwana wa mbere afite imyaka 15. Umugabo we yaramutaye ahungira mu Budage amusigira abana bane.

Avuga ko umugabo we wamutanye abana nta burenganzira afite ko izina rye ryandikwa ku cyo avuga ati “indangamuntu z’abana banjye".

Ati: "Bose nabareze ndi umwe. Umugabo wanjye yanze ko dutandukana mu mategeko kugira ngo nemererwe kurongorwa n’undi".

"Ubu rero, nanze ko izina rye ryandikwa ku ndangamuntu z’abana banjye".

"Hari abagabo benshi muri Afghanistani bafite abagore benshi, nk’uko bimeze ku wari umugabo wanjye, abo rero usanga batita ku bana babo.

"Ndasaba leta ya Afghanistani guhindura iri tegeko kugira ngo amazina ya ba nyina b’abana yandikwe mu ndangamuntu".

Umuhanga mu myifatire, Ali Kaveh, avuga ko "impamvu nyamukuru abagore bakwa uburenganzira bwabo ari uko igihugu cyumva ko umugabo ari we byose, ibyo bikabategeka kwipfuka umubiri wose kandi bagahisha n’amazina yabo".

Akomeza agira ati: "Muri Afghanistani, umugore mwiza ni utarigera abonwa mu maso kandi abantu batarigera bumva ijwi rye.Umugani w’abo muri Afghanistan ugira uti: ’N’izuba n’ukwezi ntibirigera bimubona.

Abagabo bahohotera bakanakubita abagore babo nibo baba bakomeye bubahwa mu gihugu. Iyo hari abagore babonetse ko bafite ubwigenge, bafatwa n’abasambanyi n’ingare".

Kuva ubutegetsi bw’Abatalibani busenywe, mu myaka 20 ishize, leta nibihugu byakomeje kugerageza guha agaciro abagore mu kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.

Hagati aho, abagore nka Rabia baracyakomej guhohoterwa n’abagabo babo kubera bubahutse bakavuga amazina yabo kwa muganga.

Abaharanira impinduka muri iki gihugu, babona ko icyashobora guhindura ibintu ari uko leta ya Afghanistani ubwayo yahaguruka igashyiraho itegeko ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ikibazo cyamaze kugezwa mu nteko ishinga amategeko, ikibazo n’ukumenya uko abanyapolitike babifata.

BBC