Print

Reba ibyo umuhanga w’umunyarwanda muri Science avuga kuri MUKOROGO birimo no gupfa

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2020 Yasuwe: 3768

Mu kumenya byinshi kuri aya mavuta n’ingaruka zayo Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yaganiriye na Muganga Lt Col Dr Kanyankore William agira byinshi ababwira kuri izi ngaruka ndetse anatanga inama kuri buri rwego rwukwiye kuba rurebwa n’iki kibazo afata nk’icyorezo kuri we.

Muganga Dr Kanyankore avuga ko nta muntu n’umwe utishimira gusa neza, yaba umukobwa cyangwa umuhungu umugore cyangwa umugabo,gusa ngo hari ubwo uko gushaka gusa neza bituma bamwe batishimira isura y’uruhu Imana yabaremanye bagahitamo kwisiga imvange y’amavuta azatuma isura y’uruhu ihinduka (iyo mvange y’amavuta kuri ab’ubu bayise ‘mukorogo’,yemeza ko kwisiga aya mavuta ahanini asanga ari ubujiji buri mu baturage kuburyo bisaba ubukangurambaga mu gihundura imyumvire.

Agira ati:”hari amavuta arimo imvange zitandukanye ujya kureba ugasanga umuntu kubera inyungu y’amafaranga ari muri aya mavuta nyinshi yashatse aho gukorera yigize impuguke noneho agafata amavuta menshi arimo ibintu bitandukanye akavangitiranya,kugira ngo uwisiga ashaka kwihindura byihute,nibyo bita Umukorogo ni imvange y’ayo mavuta atandukanye agurisha.”

Usanga harimo Hidroquinone,mercule,amaside ibintu byinshi bikomoka ku butabire bitandukanye uwabyisize birihuta gutukura kuko biba ari byinshi,na kimwe wakwisiga kigira ingaruka noneho iyo wabivanze biriyongera,mu karere kacu ka Rubavu usanga mu bagore 10 bane bisiga umukorogo,natwe iyo bageze iwacu kwa muganga ntabwo tumenya ibyo bisiga ibyo aribyo.”

Akomeza avuga ko nuubwo abantu bose bifuza gusa neza ariko tugomba no kumenya ingaruka ziterwa no kwitukuza cyangwa guhindura ibara ry’ uruhu rwacu, ngo dukunde turusheho gusa neza.

Ibi bikunze kuba ku birabura. Zimwe mu ngaruka zo kwisiga Muganga Dr Kanyankore avuga ko ingaruka zihari kandi nyinshi aho harimo kugutwika bikasigira amabara,bikumya uruhu bituma rutangira gusaduka binavamo kuribwa buri gihe. Agira ati:”hari abagore babyisiga by’umwihariko muri uyu mugi wa Gisenyi batangira guhora bitwikiriye kandi atari abayoboke ba Islam,ariko ugasanga umubiri wose haratwikiriye kuva mu maso kugera mu birenge bivuze ko ubushuhe biraza bugahita bumutwika kuko nta bwirinzi akigira,hari abakomeza bakazana ibisebe bitukura ku mubiri.”

Akomeza agira ati:”ikindi iba gikomeye ni igihe byazanye kanseri yo ku ruhu kuko biba byoroshye kandi amaherezo uwisize Mukorogo bikamurenga birangira arwaye kanseri y’uruhu.” Muganga Dr kanyankore yemeza ko iyo wisize Mukorogo cyane irimo uruvangitirana rw’ibintu byinshi hari ubwo bikurenga bikagera mu bice byo mu mubiri bikangirika bigatera indwara zitandukanye zirimo.

Ubuhumyi Muganga avuga ko kwisiga amavuta ahindura uruhu rwawe, ibyo bita kwisiga mukorogo bidashobora gutuma uhuma ako kanya,gusa mu gihe wisiga aya mavuta iyo uyisize hafi y’amaso, ibigize ayo mavuta bishobora gutera kubura ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma amaso yawe atakaza ubushobozi bwo kureba neza, kandi bishobora no gutera ubuhumyi mu gihe ayo mavuta ageze mu mboni z’amaso yawe.

Agira ati:”birumvikana aya mavuta aba arimo ibintu by’ubutabire ibintu bishobora guhindura ibara bigeze ku mboni ni ako kanya guhita biyangiza niho usanga umuntu yarahumye,akarwara amaso mu buryo bukomeye.” Umuvuduko w’amaraso n’indwara ya asima (ASTHMA) Muganga avuga ko kwisiga mukorogo bitera indwara y’umuvuduko w’amaraso cyangwa asima kuko ibigize amavuta ahindura ibara ry’uruhu birimo ibinyabutabire, bigenda bikagera no mu maraso.

Ngo iyo bigeze mu maraso umubiri ntabwo wongera kuvubura umusemburo utuma umuntu agumana ibara ry’uruhu twari dusanganywe ngo si ibyo gusa kuko binatera indwara z’umutima, indwara z’umuvuduko w’amaraso utibagiwe na asima.

Agira ati:”amavuta urayisiga noneho uko ugenda iyisiga cyane yinjira mu ruhu,uruhu rugizwe n’ibice bitandukanye bigenda bigerekeranya kugeramo imbere,uko winjirakmo niko amavuta nayo yinjira akara aho n’imiyoboro itwara amaraso,ayajyana mu bice bitandukanye by’umubiri,niho bihera bigera mu mwijima wafatwa ubwo biba byakomeye,impyiko zigafatwa ndetse ugasanga umuntu yarashize.”

Uburwayi bwo mu mutwe bwanafashe umwe mu bakozi bo mu bitaro Muganga Dr Kanyankore avuga ko kwisiga amavuta ahindura ibara ry’ uruhu, ayo mavuta aba anarimo umushongi w’ icyuma cya silver bavanga n’ umwuka usanzwe, mu rurimi rw’ icyongereza bita mercury.

Ngo iyo bimeze gutya bigira ingaruka zikomeye ku mubiri wa muntu, igatera n’ ibibazo byo mu mutwe akaba yasara cyane ko byabaye kuri umwe mu bakozi bo mu bitaro. Agira ati:”hano mu bitaro bya Gisenyi hari umukozi wasezerewe kubera kwisiga mukorogo igera aho imutera indwara zo mu mutwe,bijya kuza yabanje guhinduka umubiri wose,aba inzobe aratukura cyane,bigera aho ibyo yambaraga arabihindura kubera izuba ryamwotsaga,akajya yirirwa yambaye ibintu byo mu ntoki,yitwikiriye mu maso kandi bidafitanye isano n’imyemerere,agera aho biramurembya noneho ata umutwe.”

Akomeza agira ati:”yageze aho ibintu byose biramucanga araremba twabonye atakomeza gukora kandi afite ibibazo arasezererwa aya mavuta arasaza cyane kuko uko yinjira mu mubiri niko agera ku bwonko.”

Indwara y’ igisukari (DIABETES) Muganga Kanyankore avuga ko ingano ya hydroquinone iba iri mu mavuta akoreshwa mu guhindura ibara ry’ uruhu ndetse na mercury kimwe n’umushongi wa silver biba biri mu mavuta akoreshwa mu guhindura ibara ry’ uruhu bishobora gutera indwara y’igisukari ( Diabetes) iyo uyakoresheje igihe kirekire. Akomeza avuga ko iyo ukomeje gukoresha aya mavuta igihe kirekire.

Bigera aho umubiri wawe ukayakira akinjira mu maraso no mu turandaryi twayo bikagutera Diabetes,utibagiwe no kugira umubyibuho ukabije, ari na byo bigukururira ibyago byinshi byo kugerwaho n’ indwara nyinshi zitandukanye.

Ibibazo by’impyiko, bishobora kuvamo no gupfa kw’ impyiko Muganga Dr Kanyankore avuga ko kwisiga amavuta ahindura ibara ry’uruhu igihe kirekire bigera aho bikangiza uturemangingo tugize uruhu kandi ariwo mwanya w’ibanze ugaragara ku mubiri wacu ngo gukomeza kuyakoresha bituma umubiri utakaza ubwirinzi bw’umubiri n’uruhu muri rusange bikawuviramo kubura ubushobozi n ubwirinzi bwo kurwanya indwara.

Akomeza avuga ko ibyo binatera gutakaza ubushobozi bwa bimwe mu bice bigize umubiri ndetse n’ impyiko ntizikore neza ari na byo biziviramo gupfa, zigakenera gusimbuzwa izindi. Kwisiga amavuta bishobora kuvamo urupfu Muganga Dr Kanyankore avuga ko kwisiga aya mavuta iyo bimaze kukurembya byageze mu bice bikomeye by’umubiri nk’umutima,umwijima n’ibindi bitandukanye bitera uburwayi nabwo bwinshi kuburyo bigera aho uwabyisize bikarangira apfuye ari nayo mpamvu abantu bakwiye kubyirinda kuko ari bibia cyane ku buzima.

Zimwe mu nama atanga Muganga Lt Col Dr Kanyankore asaba ko ubukanguramabaga mu kurwanya ikoreshwa ry’aya mavuta bwakorwa guhera mu nzego zose ndetse no mu ngu ababyeyi bakabyigisha abana babo gusa ngo imbogamizi zose zizakemurwa n’imyanzuro ikomeje gufatwa.

Agira ati:”turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasabye ko inzego zose zahagurukira iki kibazo kuko nkibona nk’icyorezo cyaziye abanyarwanda by’umwihariko hari ibihugu byinshi bakajije amategeko no mu Rwanda badufashe bashireho ingamba zikaze,ndasaba buri rwego rwose haba iz’umutekano izicunga umupaka kuko usanga amavuta menshi yinjirira hano ku Gisenyi agasakara mu gihugu hose.”

Akomeza agira ati:”ndasaba buri wese kubigira ibye ababyeyi babyigishe abana babo bari kubyiruka ikibazo hari n’ababyeyi babyisiga kandi ntiwabuza umuntu nawe utarahinduka,abayobozi babishishikarize abo bayoboye ikibazo nabo harimo ababyisiga ugasanga ni ikibazo gikomeye.”

Muganga Dr Kanyankore asaba ko amaduka akekwaho gucuruza aya mavuta yahagurukirwa n’inzego zose ndetse na RSB ikajya igenzura ikanashiraho izindi ngamba kandi ngo nabo biteguye kurwana uru rugamba mu rwego rwo guca amavuta atukuza.