Print

Umugabo wanjye yamfashe ndi Kwikinisha none yampaye igihano ntashobora kwihanganira.Mbigenze nte?

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2020 Yasuwe: 7197

Uyu mugore ngo nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere ngo yaje gushaka umugabo wa kabiri ariko yaje gutungurwa no gusanga ibyo yari yiteze ataje kubibona nk’uko yabyanditse, ngo bagishakana yari azi ko azaryoherwa n’urukundo by’umwihariko ibijyanye no gutera akabariro.

Uyu mugore nyuma yo kugera mu rugo yatunguwe n’imyitwarire y’umugabo we kuko kubijyanye no gutera akabariro uyu mugabo ntiyigeze amuryohereza nk’uko yari abyiteze.

Ibi byaje gutuma uyu mugore nyuma yo gutera akabariro yumva asigaranye uburibwe bukabije niko gushaka uburyo yakishakira igisubizo adaciye umugabo we inyuma yishakira uburyo yazajya yikinisha.

Umunsi umwe uyu mugabo we ukora akazi k’ubucuruzi ngo yamuguye gitumo arimo kwikinisha ni uko biramurakaza cyane kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu akimumarira ku bijyanye no gutera akabariro. Uyu mugore akaba avuga ko aho bigeze ubu yumva atakibashije kwihangana ndetse bikaba bishobora gutuma batandukana kuko yahawe igihano gikabije mu gihe yatekerezaga ko umugabo we arareba aho bipfira akikosora.

Uyu mugore aribaza niba yakwihanganira kubana n’umugabo mu nzu gusa badatera akabariro cyangwa niba aratandukana nawe byamuyobeye. Aragisha inama z’icyo yakora.

Comments

Do 25 July 2020

Nashake inshuti y’umuryango yizeye ayibwire imufashe gusobanurira umugabo we aho bipfira, ko yanze kumuca inyuma. Ahubwo bajye bafata umwanya uhagije muri icyo gikorwa, buri wese yishime. Kandi umugore atinyuke abwire umugabo uko yabimukorera akishima. Uwo mugabo akwiye kuba yigaya kuko atubahiriza neza inshingano ze, ahubwo agatekereza icyo yakora aho kwivumbura (keretse niba ari umusaza atagifite agatege)