Print

Intumwa za Zambia zigiye kuza mu Rwanda kubera ibyavuzwe na Sankara

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2020 Yasuwe: 1368

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Joseph Malangi, akaba n’Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu wa Zambia nyuma y’uko agiriye uruzinduko mu Rwanda akagirana ikiganiro na Perezida Kagame ku byo Maj. Sankara yavuze ubwo yari mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ mu rukiko yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi, ariko avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ariwe wari waremereye inkunga umutwe wa FLN binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD-Ubwiyunge iyobowe na Paul Rusesabagina.

Nsabimana yavuze ko Perezida Lungu yari yaremereye Rusesabagina ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ahita anamuha inkunga y’ibihumbi 150 by’Amadolari y’Amerika. Nyuma yo kumenya aya makuru, Ibiro bya Perezida wa Zambia byahise bisohora itangazo amatangazo abiri yose yamagana ibyo Nsabimana ashinja iki gihugu.

Tariki 16 Nyakanga, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Joseph Malangi yazaga mu Rwanda akakirwa na Perezida Kagame, asubiyeyo yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Zambia avuga uko ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame cyagenze, ndetse avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itahaye agaciro ibyo Sankara yavuze kuko ubwo ukekwaho ibyaha [Sankara] yafatwaga yari yarabaye mu bihugu bitanu bitarimo Zambia.’

Malanji yashimangiye ko ibyo Sankara yavuze bitahungabanyije umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abakuru b’ibihugu ki giti cyabo, avuga ko Zambia izakora ibishoboka byose binyuze mu nzira za dipolomasi kugirango hamenyekane icyatumye Nsabimana ashyira Perezida Lungu mu byaha aregwa, niba hari n’uwaba abyihishe inyuma amenyekane.

Lusaka Times itangaza ko Minisitiri Malanji yavuze ko vuba aha itsinda ryoherejwe na Guverinoma ya Zambia rigiye kuza mu Rwanda gukora ingenzura hakamenyekana icyateye Sankara kuvuga ibi. Ati:

Turi kubikurikirana kandi vuba itsinda rivuye mu nzego zacu rizajya mu Rwanda kugira ngo ducukumbure neza tumenye [Sankara] yavuze izina Zambia n’irya Perezida Lungu.

Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku kurema imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaba ibitero bya gisirikare mu gihugu.