Ariko nubwo yari yatangiye gukora, yirukanwe igitarganya igihe icyorezo cya Covid-19 cyatangirag kwibasira ibihugu bigize iyi Si dutuye, maze abakoresha be bamujugunya ku muhanda ntaho kujya.
Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko bamujugunye ku muhanda uri hanze ya ambassade ya Etiyopiya mu nkengero za Beirut, uyu akaba ari umwe mu bagore babarirwa mu magana batereranywe n’abakoresha, mu badafite uburyo bwo gutaha nyuma y’iki cyorezo, hejuru kandi y’ikibazo cy’amafaranga kubera ubukungu bwa Libani bwazahaye cyane.
Amategeko agenga umurimo muri Libani atanga uburinzi buke ku bakozi b’abimukira, icyo abo bagore bose bashobora kwiringira n’uko imiryango y’abagiraneza yabafasha gutaha bagasubira iwabo.
Amakuru aturuka muri guverinoma ya Libani avuga ko Ethiyopia ifite umubare munini w’abakozi bo mu rugo b’abimukira muri Libani.
Munezero we? Iyo ukoze title icuramye uba wumva unezerewe?!!!!!!
Ni abakozi bo mu rugo b’abanyalibani bakugunywe muri Ethiopia, cga ni abanyarthiopia bajugunywe muri Liban?
Title y’inkuru nihuye na content.