Print

Umunyamakurukazi wa KC2 yambitswe impeta n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2020 Yasuwe: 3761

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, René Patrick usanzwe ari umucuranzi akaba n’umuririmbyi ukomeye, yari yicaye imbere ya Piano hagati y’amatara ashashe hasi mu ishusho y’umutima inyuma hari handitse amagambo ari mu cyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda avuga ngo ’Reka isi imenye ko ngukunda’.

Agasaro utari uzi ibyari bimuteganyirijwe yinjiye mu cyumba René Patrick yari arimo, atungurwa n’ibyo ahasanze.

Agasaro nawe wari wambaye imyenda y’umukara hasi no hejuru, yabonye uburyo ahantu yinjiye hateguwe mu buryo budasanzwe, abantu bose bamuhanze amaso ndetse na Rene Patrick arimo kuririmba, ahita asuka amarira y’ibyishimo.

Byamusabye kwikomeza maze atera intambwe asanga René Patrick aho yari yicaye arimo kumuririmbira urwo amukunda mu ijwi n’amagambo y’urukundo aryoheye ugutwi n’umutima. Bahoberanye bamara umwanya munini, umusore amwambika impeta y’urukundo.

Agasaro yabwiye ’YEGO’ umukunzi we René Patrick nk’ikimenyetso cy’uko amwemereye kuzamubera umugore.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha baganiriye byimbitse, Umusore agira ati “Reka Isi imenye ko Imana yampaye umugisha hamwe n’umwe mu bakobwa bayo ikunda. Ndagukunda Tracy Agasaro”.

Ryari ijoro ry’ibyishimo kuri aba bombi bagerageje guhisha urukundo rwabo mu itangazamakuru ndetse kugeza ku munota wa nyuma byari ibanga rikomeye.

René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka; Arankunda, Ni byiza n’izindi zinyuranye.

Amusubiza Agasaro yagize ati “Nabwiye YEGO urukundo rw’ubuzima bwanjye”. Arangije ashyiraho ifoto yambaye impeta, munsi yayo arandika ati “Urakoze Mana”.