Print

USA: Abantu bataramenyekana baciye umutwe igishushanyo cya Yezu cyari ku kiriziya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 2131

Iki gishusho cyasanzwe mu busitani bw’iyi kiliziya umutwe uri hasi bituma bahamagara Polisi itangira iperereza kuri iki cyaha bise icy’urwango.

Iki gishusho cyasanzwe cya kiriziya yitwa Good Shepherd Catholic Church cyaciwe umutwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa Arikidiyosezi ya Miami witwa Mary Ross Agosta,yabwiye itangazamakuru ati “Iki n’igitero cyagabwe kuri Kiriziya,uyu ntabwo ari umutungo w’umuntu ku giti cye,n’umutungo wera.

Mary Ross Agosta yavuze ko umukozi w’iyi kiriziya yasanze umutwe w’iki gishushanyo uri hasi saa mbili za mu gitondo.

Yagize ati “Iki s’ikintu wakora ukavuga ngo mumbabarire.Uwabikoze yabikoze ku bushake.”

Uyu muvugizi yavuze ko amashusho yafashwe na camera za CCTV yahawe polisi iri gukora iperereza.

Polisi yabwiye FOX News ko iki gishushanyo cyaciwe umutwe cyababaje cyane abayobozi ba kiriziya.

Yagize ati “Haracyari kare ngo tube twagira umwanzuro twafata gusa twagiye tubona izindi nsengero zagabweho ibitero hirya no hino mu gihugu.Turasaba abaturage gusenga mu mahoro.”

Abakuriye Kiriziya Gatolika batangaje ko biteze ko ubutegetsi buzakora iperereza ryimbitse kuri iki gikorwa cy’urwango.


Comments

Reverien 27 July 2020

Kiliziya ishyire imbaraga nyinshi mu guikurikirana ibi bintu hamenyekane impamvu yabyo. Sindi mukuru cyane ariko kuva nabera sindumva inkuru z’ibikorwa nk’ibi ngibi; Uwo Yezu Kristu baramuziza iki?