Print

Kera kabaye Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Bizimana Yannick

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 2507

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yatangarije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi ndetse imwifuriza guhirwa n’aho agiye.

Yagize ati"Bizimana Yannick yamaze gutandukana na Rayon Sports, buri umwe muri Rayon Sports arashimira Yannick ibyo yakoreye ikipe anamwifuriza guhirwa mu rugendo rwe ruri imbere."

Tariki ya 22 Gicurasi 2020,nibwo byamenyekanye ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC.Bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 22 FRW yahawe Rayon Sports nawe akaba yarahawe andi angana na Frw 14M.

APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze aka kayabo bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Bizimana Yannick yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC yibitseho bakizamuka barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné yakuye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Bizimana Yannick n’undi mukinnyi wavuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu waguzwe na Police FC na Rutanga Eric wagiye Muri Young Africans, Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo.

Kuwa Kane taliki ya 20 Kamena 2019,nibwo Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.

APR FC igize abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavuye muri Rayon Sports barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange,Bukuru Christophe,Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Bizimana.