Print

Zinedine Zidane yateye benshi ubwoba kubera ibyo yatangaje ku hazaza he muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 9072

Zidane uherutse gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne ,yavuze ko atazi neza ahazaza he mu ikipe ya Real Madrid nubwo afite amasezerano azamugeza muri 2022.

Mu mwaka umwe gusa agarutse mu ikipe ya Real Madrid,yatwaye ibikombe 2 birimo Supercopa de Espana na La Liga ndetse ari kwitegura cyane umukino wa 1/16 cya UEFA Champions League n’ubwo yatsindiwe mu rugo 2-1.

Nyuma yo gutwara La LIGA kuwa Kane atsinze Villareal 2-1,Zidane yabajijwe niba azaguma muri Real Madrid mu mwaka w’imikino utaha avuga ko nawe atabizi neza.

Yagize ati “Nta n’umwe uzi ibizaba ahazaza.Ntabwo njya mvuga ku mwaka w’imikino utaha cyangwa mu mwaka utaha.Mfite amasezerano kandi ndishimye.Ntawe uzi ibizaba mu hazaza.

Ibintu bihora bihinduka mu isi y’umupira w’amaguru kandi nta gitekerezo nzi cy’ahazaza.”

Zidane yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukina neza umukino wa nyuma w’umwaka w’imikino wa 2019/2020 muri shamiyona ya La Liga.

Yagize ati “Tugomba kugira akanyabugabo.N’umukino wa shampiyona.Iyo twambaye umwenda wa Real Madrid tuba tugomba gutsinda.”

Nyuma y’iminsi 3 atwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya muri 2018,Zidane yatunguranye avuga ko asezeye muri Real Madrid ariyo mpamvu n’ubu abanyamakuru bamubajije niba adashobora gutungura.