Print

COVID-19 yahitanye umukecuru w’imyaka 88 wo mu karere ka Nyamasheke

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 3124

Hanabonetse abanduye iki cyorezo bashya mu Rwanda 54 barimo abo mu karere ka Nyamasheke 35 bagaragaye mu tugari turi mu kato,Rusizi:9,Kigali:7, Kirehe:3.

Inkuru nziza yabonetse uyu munsi n’uko hakize abantu 8 batumye umubare w’abamaze gukira bose uba 819. Abakirwaye ni 715.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020, nibwo hatangajwe umurwayi wa mbere wahitanywe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu Rwanda uwo akaba yari umushoferi watwaraga amakamyo witwa
Gisaka Hassan .

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uwapfuye yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’Abaturanyi wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Yitaweho n’abaganga mu kigo cyabigenewe ariko yaje gupfa azize kwangirika kw’imyanya y’ubuhumekero ye.

Umuntu wa kabiri wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda n’umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yayanduriye akazanwa mu Rwanda arembye.

Umusirikare w’u Rwanda w’imyaka 51 wari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi yabaye Umunyarwanda wa gatatu wishwe na coronavirus.

Umuntu wa Kane wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda n’umusaza w’imyaka 78 y’amavuko.