Print

Umutoza Adil wa APR FC yihaye intego yo kugera mu matsinda ya Champions League nyuma yo guhabwa abakinnyi bashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2020 Yasuwe: 1909

Mu bakinnyi APR FC yerekanye harimo Ndayishimiye Dieudonne na Ruboneka Bosco bavuye muri AS Muhanga, hakabamo Bizimana Yannick wakiniraga Rayon Sports hamwe na Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports.

Umutoza wa APR FC Adil Mouhamed Erradi we akaba yavuze ko bishimira ko bazanye abakinnyi bashya kandi ko na we yagize uruhare mu kubazana ari na ko yiha intego zo kugera kure mu marushanwa nyafurika.

Ati: “Nabanza nkabifuriza ikaze. Ni abakinnyi beza, bamenyereye shampiyona y’u Rwanda twizera ko bazadufasha cyane mu myaka iri imbere… turishimira uko umwaka ushize wagenze, turashaka ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe tukanagera mu matsinda ya Champions League”.

Yannick Bizimana yerekeje muri Rayon Sports mu mwaka ushize avuye muri As Muhanga akaba yarayitsindiye ibitego umunani.

Tariki ya 22 Gicurasi 2020,nibwo byamenyekanye ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC.Bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 22 FRW yahawe Rayon Sports nawe akaba yarahawe andi angana na Frw 14M.

APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze aka kayabo bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Bizimana Yannick yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC yibitseho bakizamuka barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné yakuye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Bizimana Yannick n’undi mukinnyi wavuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu waguzwe na Police FC na Rutanga Eric wagiye Muri Young Africans, Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo.

Kuwa Kane taliki ya 20 Kamena 2019,nibwo Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.

APR FC igize abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavuye muri Rayon Sports barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange,Bukuru Christophe,Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Bizimana.