Print

Uko byari byifashe mu nsengero zitandukanye nyuma yo kuzikomorera [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2020 Yasuwe: 4238

Zimwe mu nsengero zo hirya no hino mu Rwanda zari zuzujuje ibisabwa zafunguye kuri iki cyumweru abayoboke barasenga ariko bari bake cyane kubera amabwiriza yo guhana metero.

Kuwa 15 Nyakanga 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko insengero zikomorewe gusa ivuga ko zizajya zifungura hamaze kugenzurwa ko "hubahirijwe amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima.

Kuri iki cyumweru rero nibwo rero insengero zabashije kwitegura zafunguye zakira amanyu bake babanzaga kwandikwa mu bitabo bagatanga na nimero zabo za Toelefoni.

Hashize amasaha macye leta itangaje umuntu wa mbere basanzemo coronavirus mu Rwanda, ku itariki 14 z’ukwezi kwa gatatu yahise itangaza ko insengero n’amashuri mu gihugu bifunzwe.

Nkuko amafoto yagiye hanze yabigaragaje,amatorero yasoje iteraniro rya mbere, akora isuku ndetse atera umuti wica iyi virus ku ntebe no hasi mbere y’uko hinjira abandi bakristo.

AMABWIRIZA MINALOC YAHAYE INSENGRO MBERE Y’UKO ZIFUNGURA

MINALOC yavuze ko insengero zose zizafungurwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

Mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, insengero ntizigomba gufungurwa.

Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Abakira amaturo y’ibitari amafaranga, hateganywa ahantu hihariye bizashyirwa mbere yo gusenga kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Igaburo ryera/guhazwa biremewe ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uhazwa, uhaza ndetse n’abasangira igaburo ryera bagomba kubanza gukaraba neza. Bagomba kandi kwirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho bikoreshwa muri icyo gikorwa. Aho bitabangamiye imyemerere, hakoreshwa uburyo bwo kwihereza (self-service) mu gusangira igaburo ryera.

Abakorerabushake bahuguwe bafasha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus bagomba kuba bari ku rusengero igihe cyose hari igikorwa cyahabereye, kandi bafite ikibaranga.

Kuri buri rusengero hagomba kugaragara umubare ntarengwa w’abakwiye kurusengeramo muri iki gihe cya Covid-19, ukamanikwa ahagaragara.

Gahunda yo gusenga (iminsi n’amasaha), igomba kumanikwa ku rusengero ahagaragara kandi ikamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo buzabashe gukurikirana no kugenzura.

Ibibujijwe

Gukoranaho, guhoberana, guhana ibiganza birabujijwe

Birabujijwe kuramukanya cyangwa kwegerana cyane (metero imwe) mbere na nyuma yo gusenga.

Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone), ibitabo n’ibindi ntabwo byemewe.

Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro.

Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe.

Birabujijwe kujya mu nsengero mu masaha abantu batemerewe kugenda (curfew).