Print

Chelsea yandagaje Manchester United ikatisha itike iyigeza ku mukino wa nyuma wa FA Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2020 Yasuwe: 1483

Chelsea yari imaze iminsi itsindwa umusubirizo na Manchester United yihimuye kuri iki cyumweru ubwo yayitsindaga ibitego 3-1 biyifasha kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup ku nshuro ya 14.

Umukino watangiye ikipe ya Chelsea iri ku rwego rwo hejuru cyane ndetse irusha Manchester United ku buryo bugaragara cyane ko iyi kipe y’umutoza Ole yacungiraga ku mipira itakaye.

Chelsea FC yafunguye amazamu minota 11 yongewe ku gice cya mbere cy’umukino ibifashijwemo na rutahizamu Olivier Giroud ku mupira mwiza yahawe na Cesar Azpilicueta.

Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea igifite imbaraga bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 48 gitsinzwe na Mason Mount ku ishoti rikomeye yateye hanyuma umunyezamu David de Gea arawurekura ujya mu izamu.

Harry Maguire yitsinze igitego ku munota wa 74 w’umukino ubwo Marcos yahinduraga umupira imbere y’izamu ugasanga uyu myugariro aho yari ahagaze ahanganye na Antonio Rudiger aho kuwukura mu izamu ahubwo awushyira mu izamu.

Ku munota wa 85 Manchester United yabonye penaliti ubwo Callum Hudson-Odoi yategeraga mu rubuga rw’amahina Anthony Martial.Iyi penaliti yatewe neza na Bruno Fernandes bituma Manchester United ibona impozamarira.

Chelsea FC yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 14 ikaba igiye gushaka igikombe cya FA Cup cya 9 mu gihe Arsenal bazahangana ifite ibikombe 13.