Print

Inzu ya nyakwigendera Papa Wemba igiye kugurwa na Guverinoma ya Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 1605

Amakuru atandukanye aturuka muri RDC aravuga ko kuri ubu Leta ihanze amaso iyi nzu ya’Umwami w’injyana ya Lumba, nk’uko bamwe bamufata, ifite agaciro ka miliyoni 375 z’amafaranga akoreshwa muri Congo ($750,000), ndetse iki kikaba ari icyifuzo cy’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ubwe yifuza ko iyi nzu yahindurwamo inzu ndangamurage ndetse na studio itunganya umuziki nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye birimo Afrikmag.

Ni igitekerezo cyatewe n’ukuntu umuco wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo warushijeho kwamamara bitewe n’uyu muririmbyi wamamaye ku Isi yose, wari ufite ijwi ryihariye n’umuziki wagiye ukundwa kuva ku rungano kugeza ku rundi.

Ubu kandi ngo ni uburyo bwo gukomeza kwibuka uyu muhanzi ukomeye.

Iyi nzu iherereye mu gace gakize kitwa Ma Campagne, muri Komini ya Ngaliéma mu murwa mukuru, Kinshasa, izahindurwa inzu ndangamurage na studio igezweho mu minsi iri imbere, ndetse leta ikaba iteganya ko izakurura ba mukerarugendo baturutse impande zose z’Isi. Kuberako, bazahasanga ibicuruzwa by’indangagaciro z’ubuhanzi bw’iyi nyenyeri mu muziki wa kinyafurika.

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba uzwi ku izina rya Papa Wemba, wavutse ku ya 14 Kamena 1949 i Lubefu muri Congo Mbiligi (mu Ntara ya Sankuru y’ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa sinema.

Yapfiriye i Abidjan, muri Cote d’Ivoire, nyuma yo kugirira ikibazo ku rubyiniro, ku ya 24 Mata 2016 aho yitabiriye iserukiramuco rya muzika yo mu mijyi rya Anoumabo (Festival des musiques urbaines d’Anoumabo) ryabaga ku nshuro ya 9 (FEMUA9).