Print

Umunyamakurukazi wakutse iryinyo ari gusoma amakuru yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2020 Yasuwe: 3474

Muri iki cyumweru, umunyamakuru usanzwe usoma amakuru kuri televiziyo ya Ukraine, Marichka Padalko yatunguwe no gukuka rimwe mu menyo y’imbere ari gusoma amakuru imbere y’imbaga yari imukurikiye.

Gusa nk’umunyamakuru w’umunyamwuga kandi ufite ubunararibonye, yafashe rya ryinyo mu ntoki akomeza gusoma amakuru ku buryo abantu benshi batamenye ikibaye.

Mu butumwa yanditse kuri instagram yavuze ko atekereza ko ibyabye byose nta muntu wabibonye.

Yagize ati, “Mvugishije ukuri, numvaga ibyambayeho nta muntu n’umwe wabibonye.Ariko twirengagije ibyo abari badukurikiye baba barabonye.”

Madamu Padalko avuga ko yigeze kujya kwivuza iryinyo mu myaka hafi icumi ishize nyuma y’aho umwana we arikubiseho icyuma.

N’ubwo bitahise bijya kuri YouTube, uyu munyamakuru Padalko avuga ko yishimira ukuntu abantu bamuteye akanyabugabo

Ati: "Ibihe ibyo ari byo byose, shyira umutima mu nda.Ni ah’ejo mu gitondo"

BBC