Print

Umugabo wanjye yambwiye ko azanyirukana mu rugo anziza gufana ikipe ya Rayon Sports- NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 3360

Nitwa Violette , umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we ntabwo akunda ibintu by’imipira ariko hari ikipe akunda mu Rwanda nubwo atajya abibonera akanya cyangwa ngo abigaragaze.

Iyo mfite akanya ngerageza kujya kureba imikino ya Rayon Spors, muri karitiye bose baranzi ko nyifana cyane, mbese iyo yatsinze karitiye yose iba ibizi ko ndara neza.

Ibi rero ntabwo binyura umugabo wanjye, anshinza kuba imburamukoro, ngo nabaye indaya, ngo abana be basigaye birera, ngo njye nkirirwa inyuma y’imipira. Ariko ibyo anshinza nkasanga ntaho bihuriye n’ukuri kuko inshingano zose nzikora uko bikwiye, nabo bana mbana nabo nta n’ikibazo baba bafite.

Yageze naho ambwira ko nyiri igipangu dukodeshamo yamuhaye gasopo, ngo ndabangamye, ariko nyuma mbajije bambwira ko nta kibazo dufitanye. Mbese mbona ari izindi mpamvu anshakaho zitajyanye n’ikipe mfana.

Imyaka umunani tumaranye, twabanye abizi neza ko mfana iyi kipe, ntabwo yigeze abona n’umunsi n’umwe nyivaho, mbere bwo yajyana ananshyigikira, twaba twatsinze akampamagara ati ‘mwabikoze sha’ none ubu sinzi icyabaye.

Abyuka ajya ku kazi na njye nkakajyamo, si njya mu kabari wenda ngo abe yavuga ko muca inyuma, si mpomba wenda ngo avuge ko ntakaza umwana mu mipira umutungo w’urugo ugatikira. Mbese nabuze icyo nakora.

Inama zanyu ziranyubaka, ese ikipe nyireke burundu, kuyireka ndumva ntabibasha, kwicara nkaba ntavuga mu kanwa kanjye ‘Rayon Sports’ numva bitashoboka kuko mu myaka maze ku Isi, imyinshi nayimaze mfana iyi kipe,… ubu nahawe itegeko ko niyongera kumva nyivuze cyangwa ngo nagiye kureba imikino yayo, nzirukanwa mu rugo cyangwa akaruntamo. Nkore iki?


Comments

Phil 22 July 2020

Abagore Bari abakera Koko. Ubwo nkawe uravuga uvuga iki? Ntanisoni ngo Rayon? Uyiretse se ukubaka wapfa? Uri ikigoryi keretse ngufashe


Isaac 22 July 2020

Ibyo nihohoterwa bana niba se gufana kwawe bitabangamiye inyungu zumuryango ubwo bitwaye iki? Muzicare umubaze utuje akabwire neza ikihishe inyuma


GSE 21 July 2020

Ariko mujye munakora ibintu birimo ubwenge. Ibyo umugabao wawe akubwira ni ko kuri.
Rayon Sports se irakuzi mugore? Yinjiza iki mu rugo rwawe ? Va mu kigare.
Niba ushaka kubaka, gira urugo urwa mbere muri byose. Guta urugo ngo ugiye kureba umupira se wowe uba wumva uri muzima koko! Habuze se ukubwiza ukuri?
Ubu amahitamo ni ayawe; urugo cyangwa Rayon Sports. Ubwo uzimukira i Nyanza cyaangwa aho ibarizwa niba ari yo ikuri ku mutima. Waikunze se udataye urugo cyangwa utisenyeye kandi ko bishoboka. Abakubwira ngo ubasange ute urugo bo baragushuka.


21 July 2020

Uzaze nkwitwarire umureke


20 July 2020

Komezanya numugabo ikipe kumutima


Kunda 20 July 2020

Wowe nta mugore ukurimo ko wasezeranye akaramata n’umugabo wawe iyo ngirwa ikipe uyimurutisha Ute? Arega n’abayoyobora iyo ifaranga ryabo rihiye barayita bakiruka kanswe wowe uyiruka inyuma gusa,, gusa wasanga uyikuramo umugati mu ba rayon bakurya amaturu akaba agukeka amababa ????
Ubutaha nawe atanze ubuhamya bwe wasanga uri mpa nguhereze, va mu matiku y’amakipe wiyubakire urugo


Rutemayeze 20 July 2020

Wa mu mama we ibintu biroroshye kwisenyera byagusaba imbaraga nyinshi kuzongera kurwubaka kandi imyaka mumaranye ni myinshi kuburyo gusenya waba wihemukiye kurusha gutsimbarara kubizashira. Urugero: Rayon sports ishobora gusenyuka ikibagirana burundu ariko ibaze gusenyuka k’umuryango wawe umaranye imyaka 8 wubaka ngirango mwahuye na byinshi bituma mukomera kugeza kuri iyo myaka. Ndabona ukwiriye gufata umwanya ugapima ibyiza n’ibibi (peser le pour et le contre/Weigh good and bad in life) hanyuma ugasabwa kuzacira bugufi umutware wawe mukazafata umwanya wo kuganira kubintu byose byaganisha m’ukubasenyera hanyuma mugafatira hamwe umwanzuro ukwiye wo kububakira. Kuko sinibaza ko uramutse usenye kubera Rayon aribwo wabona amahoro kurusha kuzibukira. Kuko nyuma yo gusenya simbona ko Rayon yagufasha mu minsi waba usigaje ku isi kurusha kuzasazana n’umutware wawe mukarerera hamwe abana mwabyaye mukazabashyingira muri hamwe. Kandi ikindi mutandukanye ibaze cyane ibibazo byazakurikiraho m’ukurera abana uwabatwara uko yazajya asubiza ibibazo yabazwa nabo byo kuba batari kumwe n’undi impagarara byatera n’ibindi byinshi bivuka nyuma yaho. Kubaka bifata igihe ariko gusenya biba mu kanya gato guhitamo ikiza bigatuma habaho kuramba mu isi. Ugire amahoro aganisha ku cyiza.


20 July 2020

Reka umugabo ufane equipe uzabona undi umuruta


Frank 20 July 2020

Va kuri Gasenyi nyine wubake urugo rwawe nange ntitwabana rwose urusaku rwabafana bayo sinarwihanganira iwange


Murenzi 20 July 2020

Uwo mugabo wawe niba adakunda umupira wamukunze ubizi nawe umupira wukunde mumutima gusa ubundi wibanire n’ umugabo. Uwo mugabo ariko niba nawe afite ikipe afana akaba ashaka kukwirukana ngo nuko udafana iyo afana bivuze ko ibyo mutazajya muhuza azajya akubwira ko abikwirukanira ubwo rero utuye mumanegeka shakisha uko wayavamo.


Jcka 20 July 2020

None se ubwo urumva utari feke, urashaka koko gusenya urugo rwawe kubera ikipe !!!!! Uzabyicuza


Alexis 20 July 2020

Ubwo urahitamo kimwe kigufitiye umumaro


Mairaguha 20 July 2020

1 Fana rayon ute umugabo. 2 Reka Rayon ubane n’umugabo wawe yisibe mu utwe; 3 shaka uko mwayikunda mwese ntukamusige ugiye kuyireba , ibyo byose nubura na kimwe ushobora uzagende wipfire nabi kuko ntukuze