Print

Burundi: Umugabo yuriye ipoto ry’amashanyarazi ashaka kwiba insinga umuriro uramukubita arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2020 Yasuwe: 1894

Nkuko itangazo ryasohowe n’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi mu Burundi REGIDASO ribitangaza,Bwana Kwizera yafashwe n’umuriro ubwo yari yuriye ipoto ry’amashanyarazi ari gushaka kwiba ibikoresho by’amashyanyarazi mu gice gitwara umuriro mwinshi hagati ya Nyakabuga na Jabe.

REGIDASO ikimara kumenya ko uyu mugabo yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi yahise ikupa uwo muri ako karere ko mu mujyi wa Bujumbura kose kugira ngo batabare uyu mugabo.

Abakozi ba REGIDASO bageze kuri Kwizera atarashiramo umwuka,bamumanura ku ipoto y’amashanyarazi bamujyana ku bitaro by’abaganga batagira imbibe b’Ababiligi [MSF Belgique] byanga kumwakira,yimurirwa ku bitaro bya Leta byitiriwe umwami Khaled gusa ntiyabashije kurokoka arapfa.

Muri iki gihugu hakomeje kuvugwa abantu bakunze kurira amapoto bakiba insinga z’amashanyarazi bigatuma rubanda rutabona umuriro uko bikwiriye ariyo mpamvu REGIDASO yasabye abarundi gutungira agatoki abiba uyu muriro buriye amapoto manini kugira ngo birinde impanuka no kwangiza ibikorwaremezo.