Print

U Rwanda rwashakiye umuti ikibazo cy’abantu banduriraga Covid-19 muri Kasho zitandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2020 Yasuwe: 2577

Mu minsi ishize nibwo imibare y’abanduye Coronavirus yiyongereye cyane nyuma y’abantu bavumbuwe muri Kasho yo mu karere ka Ngoma banduye Covid-19 bakanduza abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yavuze ko nta kibazo u Rwanda rwagira rwo kubura aho bashyira abarwayi ba Covid-19 babaye benshi cyane ngo kuko ubu bageze ku bushobozi bw’ibitanda by’abarwayi 3,000 biri ahantu hatanu hagenewe kuvura abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda.

Ugiye gufungwa azajya abanza apimwe

Kuwa tariki 29 z’ukwezi gushize kwa gatandatu abantu bagera ku 150 bafungiye muri cachot za polisi babasanzemo coronavirus nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ibigaragaza.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ubu abafashwe na polisi mbere yo kujyanwa muri cachot bazajya babanza gushyirwa mu bigo yise ’transit sites’ bagasuzumwa Covid-19.

Ati: "Na bagenzi be asanze muri cachot nabo bazajya basuzumwa, abanduye bajyanwe aho tubavurira, abasigaye bazima bahuzwe n’abaturutse muri ’transit sites’ batanduye."

Umuvigizi wa polisi y’u Rwanda komiseri John Bosco Kabera we asaba abantu kwirinda iyo ndwara kuko ngo abafungwa ari bo bayijyana muri cachot.

Minisitiri Ngamije avuga ko bari bakoze ingengo y’imari ya miliyoni 73 z’amadorari ya Amerika (arenga miliyari 70 mu mafaranga y’u Rwanda) y’amezi atandatu agenewe ibikorwa byo kurwanya Covid-19.

Ati: "...Kuvura, gusuzuma, kwita ku barwayi ku buntu n’ibindi ni ibintu bihenze cyane, ukongeraho n’ibyo leta iri kubura kubera iki cyorezo, nabyo ni ibindi bigomba kubarwa muri ibyo byose".

D. Ngamije avuga ko ku ngengo y’imari bari bateganyije ubu bamaze gukoresha agera kuri miliyoni $60 mu mezi ane ashize.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko gupima covid-19 ku bashaka kujya mu mahanga bizajya bikorwa na Laboratwari y’Igihugu iri mu Mujyi wa Kigali, Umunyarwanda azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 FRW naho umunyamahanga yishyure amadorari 100 (asaga ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda).

Ati: “Mu minsi iri imbere iyo serivisi izatangira gutangwa, n’abava mu mahanga benshi ni ho tuzajya tubafatira ibipimo tukabasuzuma tureba ko badafite iriya ndwara”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu gusuzuma Covid-19 kuko rwavuye ku bantu 300 basuzumaga ku munsi mu ntangiriro iki cyorezo kimaze kugaragara mu Rwanda, ubu bakaba bageze ku bantu ibihumbi 4 basuzumwa ku munsi hirya no hino mu gihugu. Gusuzuma bikorerwa mu bitaro 5 biri hirya no hino mu gihugu.

Ministiri w’ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye nawe wari muri iki kiganiro, yabwiye abanyamakuru ko mu mibare bakiri kwegeranya basanze kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa gatandatu u Rwanda rwarahombye miliyoni $48 ava ahanini mu nama mpuzamahanga.

Madamu Soraya avuga kandi ko kubera iki cyorezo ubukungu bw’u Rwanda butazazamuka ku kigero bwariho mu myaka 10 cyangwa 15 ishize kuko buzazamuka kuri 2%.

Gusa avuga ko hari ikizere ko ubukungu buzongera kuzahuka kuko hari ibikorwa biri kongera gufungurwa, harimo n’ikibuga cy’indege.