Print

Habonetse abantu 47 banduye Coronavirus bose bagaragaye mu mujyi wa Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2020 Yasuwe: 1977

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020,yatangaje abanduye Coronavirus ni 47. Bari mu gace kari kwitabwaho by’umwihariko muri Kigali hapimwa abantu benshi.

Abamaze kwandura iki cyorezo bose babaye 1627. Uyu munsi kandi hakize abantu 4, abakize bose ni 838. Abakirwaye:786.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’abikorera n’ubw’Igihugu muri rusange
bwahungabanye kubera Coronavirus , Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega k’ingoboka ( Economic Recovery Fund) ubu kikaba kimaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda miriyari 200.

Ni ikigega gitanga inguzanyo ikishyurwa mu gihe k’imyaka 5 ku nyungu ya 8%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya, yagize ati: “Nta kigo cya Leta kemerewe gufata amafaranga muri iki kigo, ni ibigo by’abikorera gusa; ibikorwa byose by’ubucuruzi bifite uburenganzira bwo gusaba izo nguzanyo ziciriritse, inguzanyo ishobora kumara imyaka 5, bakagira n’umwaka umwe wo kuba batishyura ”.

Ikigega k’ingwate (BDF) na cyo kizabafasha kubishingira ku bijyanye n”ingwate.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza uko igihugu gihagaze haba mu mibereho myiza, ubuzima, ubucuruzi n’umutekano guhera mu mezi ane ashize, kuva hagaragaye icyorezo cya Koronavirusi ( COVID-19).

Yakomeje agira ati: “Icyo tubwira abacuruzi, abanyenganda, abafite ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, ni ukwegera amabanki na za SACCO kuko ari ho Banki Nkuru y’u Rwanda icisha amafaranga yo muri icyo kigega, bagasobanurirwa ibyo bagomba kuzuza”.

Ku bijyanye n’ uwari usanzwe afite inguzanyo yasabye mu mabanki mbere, bidafitanye isano n’ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 akaba atarishyuye, yavuze ko uwo atemerewe kufata inguzanyo muri kiriya kigega. Hanarebwa niba umuntu atarambuye banki.

Ishusho y’ubukungu mu mezi 4 ashize

Ku bijyanye n’ishusho y’uko ubukungu buhagaze uhereye mu mezi ane ashize, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko nubwo imibare igikusanywa, ariko ahagaragaye igihombo cyane ni mu bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, aho kuva muri Mata kugera muri Gicurasi hari hamaze kugaragara igihombo cya miriyoni zirenga 48 z’amadorari ni ukuvuga amanyarwanda agera kuri miriyari 43.

Ati: “Nubwo ubukungu bw’u Rwanda butazazamuka ku gipimo twari tumenyereye muri iyi myaka 15 ishize tugifite amahirwe y’uko ubukungu bwacu bwakwiyongeraho 2% muri uyu mwaka, bihwanye n’amadorari agera kuri miriyoni 180 (ni amanyarwanda agera kuri miriyari 160); ubwo ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bifungurwa, ni ikigereranya cyakwiyongera ku musaruro mbumbe w’Igihugu uyu mwaka”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Indanga Hakuziyaremye Soraya avuga ko mu mezi ane ashize, ibicuruzwa biva mu buhinzi byagabanutseho 3% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho16%.

Igabanuka ryaturutse ku ngamba zagiye zifatwa mu kwirinda Covid- 19, zirimo gahunda ya guma mu rugo, gufunga imipaka. Byatumye inganda zibura ibikoresho fatizo, abagera kuri 78% bagaragaje ko ari cyo kibazo cya mbere bahuye na cyo, ikindi ni igabanuka ry’abaguzi no kutabona inyungu nk’uko byari bisanzwe.