Print

Umugore tubana ashaka kuntanya n’umuryango cyangwa ngo we yigendere -NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2020 Yasuwe: 1425

Dore uko ikibazo cye giteye:

Urugo Rurananiye Pe!

Mfite imyaka 24, ntuye Kimironko mfite akazi mpembwa amafaranga atari menshi, Niga muri Kaminuza imwe muzikomeye hano mu Rwanda kuri Scholarship, ndi mumwaka wanjye wanyuma. Ibyo byose kandi kubigeraho nabifashijwemo na mukadata (Umumama mwiza w’umutima Imana izamuhe Umugisha), Dore ko Data we atifuzaga ko abana be biga akumva arugupfusha amafaranga ubusa.

Mu mwaka wa 2016, Nateye Umukobwa inda tumaranye amezi nka 6 gusa tumenyanye/dukundanye, nawe yigaga muri Private University hano muri Kigali mu mwaka wa 1, Ni impfubyi y’ababyeyi bombi, yiberaga muri famillie zikomeye hano Kigali. Ops, mbimenye narabyakiriye, sinamutererana doreko nsanzwe nikundira abana ahubwo narishimye peee, uretseko bitari muri gahunda zanjye kumutera inda. Famillie yabagamo ibimenye ntiyongeye kumurihira university, inamwirukana no mu rugo.

Nahise mukodeshereza inzu ndetse nkajya mumenyera nibyo akeneye byose.

Numvaga ntahita mushyira mu mago kuko ndacyari kwiga kandi nabaga mu mazu y’ishuri ridukodeshereza, nubwo narimfite akazi. Naje kurwara njyayo arandwaza, aho nkiriye ahita ajya kubise mujyana kwamuganga arabyara, nahise mfata umwanzuro wo kwita ku rugo rwanjye ngumayo turabana ariko ntitwasezerana. Ubu umwana afite amazi 9 n’umugore turacyari kumwe, ndacyari no kwiga.

Ikibazo nikihe sasa? Umugore amaze kubyara yarahindutse peee? atangira kuvuga ko ntamwitaho, ntamuganiriza kandi njye nakuze ndi timide(Mvuga macye) tunakundana yarabibonaga ko ntavugaga menshi.Ikindi ngo dusezerane cyangwa niba ntabikoze yigendere. Yajyaga akora ibintu ntabimbwire wenda akagurisha nkamasambu iwabo nabimenya namubaza impamvu atangishije inama akambwirango. “Ese nkugisha inama nkande tutarasezeranye?” Ibyo byose nkabyihanganira, namubwiragako tuzabikora nitumara gufatisha ubuzima ndetse nsoje no kwiga ariko we ntabyumve.

Muri ibyo byose aho byabereye bibi nuko yaje gucudika n’umusore bari barigeze gushwana, bashaka kongera gusubirana kandi yarabizi neza ku uwo musore yatandukanye n’undi mugore. Narabimenye, mpamagaza inshuti imugira inama ndetse yisubiraho ansaba imbabazi ndamubabarira.

Ariko na nyuma ntiyigeze ahinduka, yamfataga nabi akumvako kungaburira gusa aribyo ahari bimugira umugore. Ibaze kumara icyumweru nta kabariro, umukoraho akigira ibamba. Yigeze no kumbwira ngo ntabwo ari inkoko. Ibyo byarambabaje njyagusura inshuti zanjye ndarayo ntabimubwiye.

Nifuzaga kumuha nk’iminsi 3 atambona ngo basi ndebe ko yahinduka agatekereza neza uburyo arikwitwara. Hadashize umunsi yansanze ku kazi arambwirango imfunguzo yazitaye, muha izo narinsigaranye muha n’itike arataha. Kuko narinkeneye imyenda yo guhindura imvura yanyagiye naratashye ndara iwanjye ansaba imbabazi ati “ntuzongere kunsiga”. Ni iki kigiye gutuma agenda burundu rero? Najyaga mubwira kuntu iwacu badateza imbere uburezi, ko umwana wo murugo natsinda arijye uzamurihira nishyura ibyo bankoreye akabipinga nkagirango ni ukwikinira. Ejobundi murumuna wanjye umuhungu wa 2 wa muka data aba atsinze muwa 3 secondaire.

Papa n’uburyo adakunda ko abana biga, noneho nta n’amafaranga yarafite mbizi neza. Mbikojeje umugore ko ngiye kurihira murumuna wanjye ati “wapi urisubize iyo urikuye”! Ati “Nubikora ndigendera singiye kwicirwa n’inzara i kigali, ngo ni ukurihira bene wanyu bafite ababyeyi babo babyimenyere”.

Nti ese uricwa n’inzara gute ko mpembwa nkahita nkuha ayo wambwiye ya expenses(akeneye, ukoresha) y’ukwezi kose. Nintayaguha basi aribwo uzagenda. Nkabona ntabikozwe pee.

Tubiganiraho cyane mbonye bitarakunda, nanjye ntekereza kubireka. Ariko mubwira plan B ko namuzana basi akiga muri 12 years tubana i Kigali kuko mu cyaro habayo akazi kenshi kamubuza kwiga neza. Umugore ati “nabwo ndagenda sinshoboye gutekera abantu benshi”.

Mwokabyara mwe munyumvire! iyo ni impamvu koko? Kuko yari yanze option(amahitamo) zanjye zose nahise mfata umwanzuro murumuna wanjye mujyana aho yari yatsindiye nemeranya na papa ko tuzafatanya nkajya nishyura igihembwe kimwe nawe nuko ikindi akacyishyura.

Ubu nandika ibi umugore ategereje amafaranga nimpembwa nzamuha ngo ahite yigendera. Naramubwiye nti basi wazagiye aruko uhuye niyo nzara uvuga! arambwirango si inzara azaba ahunze ngo ahubwo simuha amahoro. Azaba agiye gushaka umutuzo n’umunezero yaburiye iwanjye.

Abantu benshi bamugiriye inama ariko ntabyumva, nawe ambwirako afite abamugira inama badashyigikiye ibyo ndimo byo kurihira murumuna wanjye. Bantu mwasomye cyangwa mwumvise iyi nkuru mungire inama. Njye ndabona ndamureka agende, ashake ayo mahoro yifuza. Nubundi kuva akibyara yahoraga ashaka impamvu zadutanya.

Ni uko ikibazo giteye ubwo sinzi icyo mwamfasha pee!! Murakoze


Comments

jimmy 24 July 2020

Gusa mugabo uracyari umunyamutima nonese shahu ko atabuze icyarya fata umwanzuro ufashe Petit frere maze azagende ntuzajye no kumucyura uzabona yigaruye.
NB: Kandi ube witonze no gusezerana nawe.


jjjj 21 July 2020

Mureke agende ajye gushaka ibyishimo nkuko abivuga naho ubundi gufasha abavandimwe bawe nibyo byukuri


Nene. 21 July 2020

Mureke agende hari igihe azabona ko yibeshye akugarukire niba koko ari we Imana Yakugeneye. Ishyurira murumuna wawe ishuri. Indi nama nakugira ni ugusenga kandi ukegera Imana cyane.


GSE 21 July 2020

Muracyari abana ariko kuri uwo mugore n’ubujiji burimo. Niba muka so yaragufashije kwiga, ubushoboye wafasha abandi. Imana yaduhereya ubuntu, dutangire ubuntu. Aho kuba indashima, uwo mugore uzamuhe akanya yigendere, azaba atekereza, umufashirize iyo azaba ari nabyemera ariko ufashe n’undi mwana kwiga nk’uko na we wafashijwe.