Print

Kigali: Umudugudu umwe wakuwe muri Guma mu rugo indi 3 mishya ishyirwamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2020 Yasuwe: 936

MINALOC yatangaje ko umudugudu wa Kadobogo mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigarama muri Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.

Iyo midugudu ni:

Umudugudu wa Tetero
Umudugudu w’Indamutsa
Umudugudu w’Intiganda

Mu midugudu yari isanzwe muri iyi gahunda harimo umwe wayikuwemo ariwo wa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Imidugudu yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo, yo ni:
Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
Zuba, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.