Print

Reba uburanga bw’umugore wa 2 wa Haruna Niyonzima mu bihe bitandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2020 Yasuwe: 7717

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yakoranye ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana Cassandra Rayan uyu muhango ukaba warabereye mu gihugu cya Tanzania aherereyemo.

Haruna ntabwo yaje mu Rwanda nkuko bagenzi be Migi na Kagere Meddie babigenje kubera Coronavirus,ahubwo yahise atangira gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa Cassandra Rayan.

Nkuko amakuru yabivugaga, ngo nuko mbere y’uko Haruna ava mu Rwanda yabanaga n’umugore we basezeranye Uwineza Consolee gusa akaba yarasubiye muri Tanzania ari kumwe n’uyu Cassandra Rayan,bikaba byanarangiye bafungiyeyo indowa nkuko babyita muri iri dini rya Islam.

Uyu mugabo yungukiye mu kuba muri Tanzania nta mikino ihari ahitamo gusezerana imbere y’Imana n’uyu Cassandra,uzwi ku mazina ya Cassa Rayan ku mbuga nkoranyambaga.

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Haruna n’umugore we wa mbere bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nkuko idini rye ribimwemerera.

Haruna Niyonzima ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Mu bihe bitandukanye reba amafoto agaragaza uburanga bw’umugore wa 2 wa Haruna Niyonzima:






Comments

BIZIRAGUTEBA 21 July 2020

Kayitare wayitare dembe kera yaririmbaga indirimbo zamagana ubusambanyi zinarwanya sida , ariko ubu nawe yahinduye umuvuno ,yabonye ko akaryo kari mukuririmba indirimbo zo kubunuza


dusabimana 21 July 2020

Ngo basezeraniye "imbere y’Imana"???Ntitugakinishe Imana yaturemye.Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye neza impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye imitima",banga kumvira Imana nkuko Matayo 19:8 havuga.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.Tuge dutandukanya ibyo amadini yigisha n’ibyo mu byukuri Imana ishaka.Kenshi abakuru b’amadini barabigoreka,bishakira inyungu zabo.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo aho dusengera