Print

Umuhanzikazi Zuchu byamurenze asuka amarira ku karubanda ubwo Diamond yamutunguraga akamuha impano y’imodoka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2020 Yasuwe: 11831

Zuchu umaze kwamamara mu gihe gito amaze muri Wasafi, ntiyashoboye guhishira ibyishimo no kugenzura amarira ye ubwo yabonaga impano yimodoka Chibu Dangote yamugeneye n’umuryango we WCB wari wamuherekeje baje kumuha impano.

Zuchu ashimira cyane yavuze ko ibyo bitarimo usibye impano nini ya Boss we ashingiye ku kuba yarinjijwe mu muziki mu mezi atatu ashize gusa.

Zacu mu nyandiko yuzuye amarangamutima yagize ati "Mana yanjye ndavuga Alhamdulillah, Mana boss wanjye kandi umwongere kuri kiriya kintu gikomeye yongeyeho mu buzima bwanjye. Ntabwo buri wese afite umutima nk’uwa boss wanjye. Nta kintu na kimwe nakwishyura, nta kintu na kimwe rwose Imana iguhe ubuzima bwiza, urokora benshi @diamondplatnumz Urakoze Boss".

Nyina wa Zuchu Bi. Khadija Omar Kopa na we wari uhari mu gihe cyo guhererekanya iyo mpano, yashimiye cyane Diamond, asaba Imana gukomeza kwagura ibikorwa bye kugira ngo akomeze gufasha abantu benshi, ati:

Ndashaka gushimira umubyeyi wabyaye Diamond, (@mama_dangote), yabyaye umuntu mwiza, kuva mu nda ye… Ndashimira byimazeyo Diamond, nta kindi navuga uretse Urakoze, hari ikindi kintu kitari icyo navuga. Ariko urakoze cyane Mwana wanjye, wowe hamwe n’abandi basigaye muri Label ya Wasafi yareze Umwana wanjye, none uyu munsi Zuchu yabaye umuntu ukomeye cyane kandi n’ubu sindasinzira.

Zuchu yahawe impano y’imodoka nshya amasaha nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo cye cyo mu rwego rwo hejuru cyiswe “Ndi Zuchu, Asante, Nashukuru”.

Ubuyobozi bwa WCB bwateguye igitaramo kinini kandi cyiza kuri Zuchu mu rwego rwo gushimira abakunzi be bamushyigikiye mu mezi atatu ashize kuva ya kwinjizwa mu muziki.

REBA AMAFOTO: