Print

Biravugwa:Hakizimana Muhadjiri yasinyiye ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2020 Yasuwe: 2274

Uyu musore wakinaga mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Emirates FC biravugwa ko nyuma y’igihe kinini aganira na Rayon Sports,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020 yamaze gushira umukono ku masezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports.

Mu kwezi gushize nibwo Rayon Sports yagiranye ibiganiro byimbitse na Hakizimana Muhadjiri ndetse yemererwa akayabo ka miliyoni 15 Frw n’umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi gusa uyu mukinnyi aza kwisubiraho nyuma.

Amakuru avuga ko icyo gihe Hakizimana Muhadjiri yagiye kuganira n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho akorera ku Kimihurura ariko ngo bamara igihe kinini ibiganiro ntacyo bitanga.

Icyadindije ibyo biganiro nuko Hakizimana Muhadjiri yasabye ko mu masezerano yagirana n’iyi kipe hashyirwamo ingingo ivuga ko yakwemererwa kuva muri Rayon Sports igihe icyo aricyo cyose haba hari indi kipe imushatse.

Muri icyo gihe byavugwaga ko hari ikipe yo muri Maroc yari mu biganiro na Muhadjiria agatinza ibiganiro na Rayon Sports mu rwego rwo kwirinda ko yayisinyira bikica amahirwe ye.

Nanone kandi byavuzwe ko ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania na AS Kigali nazo ngo zifuje kugura Muhadjiri akabyanga.

Hakizimana Muhadjiri nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda mu mwaka ushize nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.