Print

Habonetse abantu 26 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2020 Yasuwe: 1212

Abamaze kwandura iki cyorezo bose babaye 1655. Uyu munsi kandi hakize abantu 10 bituma umubare w’abakize bose uba 848. Abakirwaye ni 802.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamenyesheje abaturage ko bubaye buhagaritse igikorwa cyo kwakira ibibazo by’abaturage ku rwego rw’Akarere.

Ni umwanzuro watangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, nyuma y’iminsi muri ako karere hagaragara abantu banduye Coronavirus.

Mu itangazo ubuyobozi bw’ako karere bwashyize hanze bwagize buti “Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buramenyesha abaturage bose batuye mu karere ka Nyamagabe n’ahandi ko bubaye buhagaritse igikorwa cyo kwakira ibibazo by’abaturage ku rwego rw’akarere guhera tariki 21 Nyakanga 2020.”

“Ubuyobozi bw’akarere buramenyesha abaturage ko kwakira ibibazo byabo bizajya bikorerwa mu mirenge batuyemo ndetse bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa bagahabwa inama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko bari basanzwe barashyizeho gahunda yo kwakira bibazo by’abaturage ku Karere buri wa Gatatu ariko basanze gukomeza kubikora bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bityo bahindura uburyo bwo kwakira ibyo bibazo .

Ati “Twajyaga tugira gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage ku wa Gatatu ku Biro by’Akarere ariko dusanzwe dufite na gahunda yo kwegereza abaturage serivise aho kugira ngo abe ari bo bakora ingendo baza kureba ubuyobozi ahubwo ubuyobozi abe ari bwo bubasanga hafi yabo.”

“Icya kabiri ni uko tubona kugumya kubikora bishobora kuba inyandaro yo gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus cyane cyane y’uko abaturage baza ku Karere basabwa gukora ingengo ndende. Twahisemo rero kuba tubihagaritse ahubwo tukabagira inama ko ababa bafite ibibazo babijyana ku nzego zibegereye, umudugudu, akagari cyangwa ku murenge.”

Uwamahoro yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzongera umubare w’ingendo bukorera mu mirenge mu rwego rwo kureba ko haba hari ibibazo bikeneye gukemurwa.

Yavuze ko umuturage wumva afite ikibazo gikomeye ku buryo byanze bikunze cyakemurirwa ku Karere yahamagara kuri nimero itishyurwa 3201 kugira ngo agirwe inama y’uko cyakemuka.

Uwamahoro yasobanuye ko mu by’ukuri atari uguhagarika serivise burundu ahubwo bahinduye umuvuno wo kwakira ibibazo by’abaturage kugira ngo hatagira ukora ingendo ndende akaba yakwandura icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Akarere ka Nyamagabe gahagaritse serivise yo kwakira ibibazo by’abaturage ku Biro by’ako nyuma y’uko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Ibitaro bya Kigeme biri hafi yako nabyo byahagaritse serivise zo kwakira abivuza bataha mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.

Muri ibyo Bitaro kandi hagaragaye umuganga n’umuforomo banduye icyorezo cya COVID-19 bituma abakozi babyo bagera ku 160 bashyirwa mu kato (imbere mu bitaro) kugira ngo babanze basuzumwe.

Tariki ya 14 Nyakanga 2020 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko tumwe mu tugari two mu Karere ka Nyamagabe dushyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Uwo tugari ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka n’Akagari ka Ruhunga mu murenge wa Kibilizi.