Print

Zodwa Wabantu uzwiho kubyina atambaye ikariso yabyukije uburakari bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amashusho yashyize hanze

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2020 Yasuwe: 3703

Zodwa Wabantu wujuje imyaka 35 uyu mwaka, kandi utavugwaho rumwe, imbyino ze n’ubushotoranyi hamwe n’abaterankunga b’ubuzima mu by’imyororokere byatumye aba izina mu rugo i Mzansi. Ariko, iyo bigeze ku mbuga nkoranyambaga, biragoye ko iyi nyenyeri yavukiye Soweto yirinda abamuvuga.

Uyu mugore ukunze kubyinisha ikibuno kandi utajya yambara ikariso yirukanywe muri Zambiya mbere kubera gahunda ye iba ititeguwe kandi ishobora guteza impagarara. Yiswe ‘agasuzuguro’ n’abanyapolitiki, ndetse ananengwa na Jacob Zuma. Ariko, n’ubwo ibyo bintu byose bisa n’ibyoroheje, Zodwa Wabantu yahagaritswe muri 2019 nyuma yo gutanga ‘ibitekerezobitari byiza ku bahuje ibitsina’ kuri televiziyo.

Igitekerezo cye cyo kuri Instagram cyakuruye impaka zikomeye kuri Twitter, kuko abakoresha uru rubuga benshi bamubajije imyitwarire ye yo guhiga abasore bakiri bato. Ikinyuranyo cy’imyaka kw’abajya mu rukundo hamwe na Zodwa mu mateka y’ubuzima bw’urukundo rwe ruheruka, cyane cyane urebye ko aherutse gushyira amashusho ye hanze ari hamwe n’undi mukunzi mushya kandi muto cyane muri iki cyumweru.

Ariko nubwo benshi bamunenga, afite bamwe mu bafana bamushyigikiye. Benshi mu bafana bagiye kuri internet kugirango barengere ibikorwa bye, bavuga ko impande zombi bakuze kandi bemera ibyo bakora, bavuga ko ari byiza kandi aribyo niba Sishi (umukunzi we mushya) afashe icyifuzo cye cyo kunyerera mu by’iwe.