Print

Kenya:Umugabo yiyahuriye mu rugo rw’umukunzi we nyuma yo kureba umukino wa Manchester United na Chelsea

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2020 Yasuwe: 1150

Nk’uko umukunzi wa nyakwigendera abitangaza ngo yasezeye kuryama kare asize umukunzi we w’imyaka 32 ureba umukino w’umupira w’amaguru wahuje ibihangange mu Bwongereza Premier League Chelsea na Manchester United mu mukino wabahuje muri FA Cup.

Uyu mukino wahuje ikipe ya Manchester United n’ikipe ya Chelsea ku Cyumweru taliki ya 19 Nyakanga 2020 warangiye ari ibitego 3-1 kandi yari ashyigikiye Chelsea.

Uyu mugore yabwiye polisi ko yabyutse ahagana mu ma saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, 20 Nyakanga, asanga umurambo w’umukunzi we umanitse hejuru y’inzu.

Yavuze ko atazi impamvu uyu mugabo yari kwiyahura kuva batigeze batongana.

Umukunzi ngo yimanitse kugeza apfuye akoresheje ikoti rye.

Polisi yajyanye umurambo w’uyu mugabo ku buruhukiro bw’ibitaro bya Makueni.

Icyakora, nyuma yiperereza ryibanze abapolisi bafashe uyu mugore kugirango akomeze kubazwa.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Makueni, Timothy Maina, ati:

Kubera ko cyari icyumba kimwe, ibyo byateye amakenga. Twafashe umudamu kugirango adufashe mu iperereza ku rupfu rw’umukunzi we. Niba harabaye ukwivanga mu rupfu rwe, isuzuma ry’umurambo wa nyakwigendera rizabitubwira.