Print

Kanye West yahishuye ko ashaka gutandukana n’umugore we Kim Kardashian

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2020 Yasuwe: 4257

Kanye na Kim bashakanye mu 2014 ubu bafitanye abana bane, ni abantu bavuzwe cyane kandi bakunze kuvugwa mu itangazamakuru.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Kanye, uyu munsi yanditse kuri Twitter ati: "Maze igihe ngerageza gutandukana na Kim kuva yahura na Meek kuri Warldolf ku mpinduka mu magereza".

Umuraperi (rapper) Meek Mill wari warafunzwe, yafunguwe mu 2018, muri uwo mwaka yahuye na Kim Kardishian muri hotel ya Waldorf i New York.

Bikekwa ko muri ubu butumwa - yahise asiba - Kanye West akeka ibindi ku bufatanye bwatangiye icyo gihe bwa Meek na Kim mu guharanira impinduka mu bijyanye no gukurikirana ibyaha i Los Angeles mu 2018.

Kuwa mbere nijoro, Kanye West nabwo yari yatangaje ubutumwa bwinshi kuri Twitter, bumwe aza kubusiba, aho yavuze ko umugore we yashatse kumufungisha nyuma y’igikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye muri leta ya South Carolina.

Muri icyo gikorwa, Kanye yavuze uko we n’umugore we bafashe icyemezo cyo kudakuramo inda y’umukobwa wabo.

Nyuma, Kanye yagiye kuri Twitter yandikaho ko "Kim yashatse kunjyana kwa muganga ngo bamfungireyo kuko navuze uko narokoye umukobwa wacu". Ubu butumwa nabwo yahise abusiba.

West yatangaje kandi ko nyirabukwe witwa Kris Jenner yishyira hejuru.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko hari uwagihaye amakuru ko Kim na Kanye West batakirarana mu cyumba kimwe kuko ngo muri Guma mu rugo bigeze gufatana mu mashati.



BBC