Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ahitwa Chinhoyi, umuvugizi wa The Cancer Association of Zimbabwe (CAZ), Priscilla Mangwiro,yavuze ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kenshi baba bafite ubudahangarwa bwo kwandura Kanseri.
Yagize ati “Kanseri y’udusabo dukora intanga iri kwiyongera cyane ariyo mpamvu dusaba abagabo kurya ibiryo byuzuye intungamubiri ndetse bakanatera akabariro nibura inshuro 21 ku kwezi.Gutera akabariro nibura inshuro 21 ku kwezi,bigabanya iyi kanseri ku kigero cya 33 ku ijana.”
Uyu muvugizi yavuze ko nubwo bimeze gutyo,abagabo badakwiriye kwishora mu busambanyi n’abagore batandukanye ahubwo bagomba kwizirika kubo basezeranye.
Uyu mugore yavuze ko iyi kanseri iterwa no kunywa itabi ryinshi ndetse no gukabya kurya inyama nyinshi.