Print

Hamisa Mobetto yavuze ku hazaza he na Diamond Platnumz[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2020 Yasuwe: 3380

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru, Madamu Mobetto yatangaje ko kuri ubu avugana cyane na Diamond doer ko anasigaye ari nk’umujyanama we mu bucuruzi, igihe cyose afite igitekerezo gisaba ijisho rya gatatu mbere yo kugishyira mu bikorwa.

Nk’uko nyina w’abana babiri abivuga, byose birashoboka kandi ngo haracyari kare cyane kugirango abe yafunga urwo rugi rugishoboka. Hamisa Mobetto ati tubanirana hafi cyane:

Mbere ya byose, abantu bose bagomba kumenya ko njye na Diamond tuvugana byinshi, tubonana cyane. Niba mfite igitekerezo icyo aricyo cyose cy’ubucuruzi angira inama, niba afite icyo asaba inama, turabona kandi tukemeranya aha n’aha.

Ariko ikibazo cy’ubukwe ni ikintu cyumvikana cyane, uziko gushyingirwa byateguwe na Allah kandi sinzi ejo hazaza. Ntabwo rero mfite igisubizo kiboneye kuri kiriya kibazo.

Madamu Mobetto yasobanuye neza ko nubwo ari hafi ya Diamond, bafatanya kurera gusa nta sano y’urukundo irimo. Ati:

Ubu turera umwana. Noneho ndagirango nshimire Ikipe yateguye ibirori bya Zuchu, ibintu byose byari byiza cyane, kandi kuva muri ibyo birori byonyine nakoze ubucuruzi bwinshi, nambitse abantu barenga 20. Amashyi menshi rero kuri mwese byose byari byiza, Zuchu yari Igitangaza.

Hamisa yambitse kandi Chibu Dangote mu gitaramo cya “I AM ZUCHU” cyabaye muri wikendi abinyujije ku kirango cye cy’ubucuruzi Mobetto Styles.

Abajijwe ku gikorwa cye cyo kubyina na Diamond mu gitaramo, Hamisa yagize ati;

Mbere na mbere, abantu bagomba kumenya ko njye na Diamond tubonana cyane mu buzima bwacu busanzwe, kandi ntabwo ari ikintu nerekana, kuko mfite uburyo bwo kumubona igihe cyose nshakiye, ku buryo ntari kwicara mu birori igihe cyose, ngomba guhagarara. Kandi ntabwo ari nk’aho namukurikiye, byabaye nk’impanuka, kuko narimo ndamwitaho kandi na we yaje hariya, twarabyinnye, ntabwo ari ikibazo kinini kuko turi umuryango.

Madamu Mobetto kandi yemeje amagambo ya Diamond, ko yamumenyesheje mbere yo kujya muri Zanzibar gufata amashusho y’indirimbo “Dodo” ya Alikiba aho yagaragaye nk’umukobwa mukuru muri iyo videwo.