Print

Gasogi United yahaye igihe ntarengwa Rayon Sports cyo kwishyura umukinnyi Manace Matatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2020 Yasuwe: 1676

Mu kiganiro umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yahaye Radio 10 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020,yavuze ko bagiye kwambura umukinnyi Manace Matatu ikipe ya Rayon Sports bitewe n’uko batigeze bamwishyura amafaranga bavuganye.

KNC yagize ati “Kugeza uyu munsi nta n’igiceri Rayon Sports irishyura Manace.Nta n’igiceri cya 10 yamuhaye.Ku munsi w’ejo umukinnyi yari ategereje amafaranga ngo bategereje umubitsi ariko ntayo yigeze abona.Birantangaza kumva y’uko basinyishije umukinnyi mushya bakamwishyura,ntibishyure amasezerano y’ideni.

Icya kabiri,hari amafaranga Rayon Sports yasigayemo Gasogi.Nibyo ku ikubitiro hari amafaranga Rayon Sports yishyuye Gasogi ibihumbi 5000 by’amadolari ya avansi.

Mu masezerano harimo ko ari Gasogi United n’umukinnyi bagomba kwishyurwa mu minsi 15 yarangiye ku munsi w’ejo.Ibyo rero tukabona ari ukwica amasezerano.Twandikiye Rayon Sports Email tunamenyesha na FERWAFA.Uyu munsi nimugoroba Rayon Sports iraza gusanga kuri konti yayo amafaranga yari yahaye Gasogi hanyuma Manace amasezerano ye abe asheshwe.”

KNC yavuze ko Rayon Sports yahawe integuza ariko kugeza uyu munsi uyu mukinnyi nta mafaranga arabona ndetse aracyaba mu nzu y’ikipe ya Gasogi United.

Manace yasinyiye Rayon Sports tariki ya 5 Nyakanga 2020, mu masezerano ye avuga 60%(miliyoni 6) zigomba gutwarwa na Gasogi United n’aho umukinnyi agatwara 40%(miliyoni 4).

Rayon Sports ikaba yarahise yishyura Gasogi United Miliyoni 4.810.000 iyisigaramo 1.190.000, iyi kipe kandi ntabwo yishyuye umukinnyi aho na we yamusigayemo miliyoni 4, aya mafaranga atarishyuwe bumvikanye ko agomba kwishyurwa mu minsi 15 ariko ntibyubahirijwe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Manace ari umukinnyi wa Rayon Sports nta kibazo kindi gihari.

Yagize ati“Manace ni umukinnyi wa Rayon Sports. Nta kibazo na kimwe gihari rwose.”