Print

Abana 20 bari hagati y’imyaka 10 na 18 basanzwe bari mu bikorwa by’ubusamabanyi udukingirizo twakoreshejwe twandaraye aho

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2020 Yasuwe: 16729

Ukurikije uko K24 yabitangaje, ntibisobanutse neza uburyo abana narenga 20 bashoboye guhurira munzu yicyumba kimwe. Polisi ivuga ko uwatumije iki giterane nawe akaba ataramenyekana.

Abana bato 26 bose bari bateraniye ariko batandatu bashoboye gutoroka mugihe abaturanyi bateraga aho.

Benshi mu bana makumyabiri batawe muri yombi – abakobwa 11 n’abahungu 9 – basanzwe bambaye ubusa, bamwe bafatwa bishora mu busambanyi, mu gihe abandi wasangaga babyina mu buryo bworoshye bambaye imyenda idahwitse kuko kamera zafashe ibyo bikorwa. Abaturanyi bavuga ko kuri ecran yashyizwe ku rukuta, hariho herekanwa filime y’urukozasoni.

Udukingirizo dutandatu twakoreshejwe twasanze twanyanyagiye hasi mu nzu.

Umuturage witwa James Otieno, yabwiye K24 Digital ko abana babeshye abaturanyi ko (abana bato) bateraniye muri icyo cyumba gufata amashusho mu ikinamico ryo muri ako gace.

Ati: “Babeshye ko ari abakinnyi mu ikinamico ryaho. Igihe twinjiraga mu nzu tumaze gukura amakenga ku mpamvu zabo, twasanze bamwe muri bo bakora imibonano mpuzabitsina. Ntabwo tuzi aho abana bakomoka. ”

Ati: “Twasanze abana b’abakobwa hafi ya bose bambaye ubusa. Hasi, hari udukingirizo dutandatu twakoreshejwe,” ibi bikaba byavuzwe n’undi muturage, umugore wo mu kigero cyo hagati.

Undi muturanyi yatangaje ko inzu yavuzwe izwiho gufata amashusho yerekana porunogarafi.

Ati: “Ntabwo ari ubwambere abana bakoreshwa mu gufata amashusho y’urukozasoni muri iyi nzu ya Maraba. Niba ntibeshye, iyi ni inshuro ya kabiri cyangwa iya gatatu ivugwa hano. Ntabwo bidushimisha na gato. Nk’ababyeyi, turasaba Guverinoma kudufasha gukumira iyi myitwarire y’ubusambanyi ”.

Undi muturanyi yagize ati:“Polisi igomba gufata nyir’inzu, ugomba kwerekana uburyo abana bashoboye kugera mu nzu ituwemo y’ubucuruzi, igomba guturwamo cyane n’abapangayi bashaka icumbi”.

Ati: “Aba bana ni abayobozi bacu b’ejo. Nitubemerera kuyobya uyu munsi, ejo tuzaba dufite abayobozi bangahe? ” yerekana undi muturage.

Polisi yarekuye abana 20 batawe muri yombi kubera ko bari bato batarageza imyaka y’ubukure..

Umuyobozi wa polisi ariko yavuze ko barimo guhiga umuntu wari inyuma ya kamera igihe abana basangwaga mu nzu.