Print

Umugabo wa mukuru wanjye yansambanyirije mu bwogero antera inda- NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2020 Yasuwe: 5777

Nitwa Jeanine mfite imyaka 21 mukuru wanjye yitwa Sylvie. Ndabyibuka neza ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2012, mukuru wanjye yansabye ko muherekeza tukajyana mu birori by’ inshuti za Maxime byabereye mu kabari gasobanutse ka hano I Kigali.

Saa yine z’ ijoro nari namaze gusinda kuko ntarimenyereye kunywa inzoga. Mukuru wanjye we inzoga yari azimenyereye. Byageze saa saba z’ ijoro tukiri muri iyo bar , nshaka kujya kwihagarika Maxime ansaba ko amperekeza ndamwemerera kuko numvaga nta kibi kibirimo.

Kuko nari nakubwe cyane nirukankiye mu bwogero sinita kubyo gukinga aba ariho nihagarika. Maxime yansanzemo kuko nawe yari yasinze atangira ku nkorakora. Namusunitse inshuro eshanu, ageraho andusha imbaraga anyegeka ku gikuta ataratangira kunzamura amajipo nari namaze gututubikana kubera ibyuya. Naramwiyatse ndongera manura ijipo yanjye ariko nari mfite intege nke kubera gusinda.

Nari ngize iyo myaka ntarumva uko gusambana bimera, nashidutse numva igitsina cye cyangezemo. Numvaga uburibwe buvanze n’ ibinezaneza ariko sinashobora gusakuza kuko yari yapfutse umurwa.

Birangiye yarambwiye ngo ‘Ntuzagire uwo ubwira ibyabaye niyo yaba mukuru wawe’. Twasubiye mu kabari abwira mukuru wanjye Sylvie ko nta meze neza amusaba ko ancyura ariko mukuru wanjye kuko yari yibereye mu munyenga ntiyabyitaho. Yahise anshyira mu modoka ye aranjyana mub’ iwacu nta muntu wigeze abona uko nari meze iryo joro kuko yangejejeyo ababyeyi basinziriye.

Bukeye mukuru wanjye yansanze mu cyumba cyanjye ngo arebe uko merewe, ku maso nari nkomeye ariko ndimo kuribwa mu kiziba cy’ inda cyane ntashobora no gutera intambwe, yambajije ibyambayeho mu bwira ko naguye.

Ntabwo nigeze mubwira ko umukunzi we Maxime yansambanyije ku gahato. Akiri aho yahise ahamagara Maxime amushimira ko yantahanye ariko ntabwo yari azi ukuntu numvaga nanze Maxime. Umwanya umwe numvaga nabwira mukuru wanjye ibyaraye bibereye mu bwogero ariko undi mwanya nkipfuka umunwa.

Iryo joro Maxime yanteye inda, naranabyaye, mukuru wanjye na Maxime nabo baje gusezerana ariko ntabwo mukuru wanjye aziko umwana wanjye ari uw’ umugabo we.

Nabwiye Maxime ko ntwite kuko nahoranaga isesemi anjyana kwa muganga basanga ndatwite.

Tuvuye kwa muganga mukuru wanjye yambwiye ko agiye kubwira ababyeyi ko ntwite, numva ngize ubwoba ko agiye kumbaza uwanteye inda. Amumbajije ndaceceka dufata icyemezo cyo kudahishurira ababyeyi ko ntwite. Numvaga nakuramo iyo nda aho kubwira mukuru wanjye ko umukunzi we ariwe wanteye inda.

Mukuru wanjye yageze aho amvamo abwira Papa na mama ko ntwite. Igihe cyarageze ndabyara, ubu umwana agize imyaka 5 namwise David, asa neza n’ umugabo wa mukuru wanjye.

Mukuru wanjye buri uko amubonye aravuga ngo ‘asa na chr we’. Iyo abivuze numva mba numva namubwiza ukuri ariko nkabura aho mbihera kuko Sylvie ankunda kubi ngitwite yahoraga anyinginga ngo nzamubwire uwampohoteye amporere, rero sinzi uko yakwifata asanze umugabo we ariwe wampemukiye.


Comments

david ngoga 25 July 2020

Nukibabarize umutima bivuge nuba banasa noneh bizoriha