Print

Wa mupolisi wishe George Floyd yashinjwe ibindi byaha bishobora kumubyarira akaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2020 Yasuwe: 1722

Bwana Chauvin n’umugore we batakibana bashinjwa kutamenyekanisha inyungu ivuye mu mirimo yabo itandukanye.

Bivugwa ko leta ya Minnesota bayirimo agera hafi ku $38,000 (ni arenga miliyoni 36 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ubwo yari akiri umupolisi, Bwana Chauvin yafotowe yatsikamije ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota hafi icyenda, mbere yuko apfa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Ibyo byateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse muri Amerika hasabwa ko urwego rwa polisi ruvugururwa.

Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ka polisi, ubu araregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na bo birukanwe ku kazi, banashinjwa gufasha no kureberera ikorwa ry’ubwicanyi.

Bwana Chauvin na Kellie Chauvin wahoze ari umugore we, buri umwe ejo ku wa gatatu mu rukiko rwo mu karere ka Washington yarezwe ibyaha bitandatu byo gufasha no gushishikariza itangwa nabi cyangwa uburiganya mu kumenyekanisha imisoro.

Baregwa kandi n’ibyaha bitatu byo gufasha no gushishikariza kudatanga imisoro ya leta.

Bashinjwa kumenyekanisha inyungu bahuriyeho ku kigero cyo munsi y’amadolari 464,433 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu wa 2019.

Ibi birimo amafaranga Bwana Chauvin yakoreraga mu mirimo yo gucunga umutekano yo ku ruhande itari iya polisi ndetse n’ibiraka yajyaga akora muri ’restaurant’ mu minsi y’impera y’icyumweru.

Umushinjacyaha Imran Ali yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ingano y’imisoro itararishywe ishobora kwiyongera kuko amaperereza akomeje.

Bwana Chauvin asanzwe ari muri gereza ku birego bijyanye n’urupfu rwa Bwana Floyd, ariko uwo wahoze ari umugore we batakibana we ntabwo afunze.

Uwo mugore wavukiye mu gihugu cya Laos ku mugabane w’Aziya wigeze no kuba umugore uhiga abandi mu bwiza muri leta ya Minnesota (Mrs Minnesota), yagejeje ikirego mu rukiko asaba gatanya nyuma y’urupfu rwa Bwana Floyd.

Mu itangazo yasohoye, umucamanza Pete Orput w’akarere yavuze ko kutamenyekanisha no kudatanga imisoro ari "ugukura amafaranga mu mifuka y’abaturage ba Minnesota".

Yongeyeho ati: "Waba uri umushinjacyaha cyangwa umupolisi, cyangwa uri umuganga..., nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko".

BBC