Print

Umugore wa Kanye West uri kugerageza kwiyamamariza kuyobora Amerika yemeje ko afite ibibazo byo mu mutwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2020 Yasuwe: 2281

Abinyujije kuri Instagram, Kardashian yanditse ati “Nk’uko benshi muri mwe mubizi, Kanye West afite ibibazo byo mu mutwe bituma avuga nabi rimwe na rimwe abantu bakibaza ko abiterwa n’ubugome, kandi ntaho amagambo ye aba ahuriye n’ibikorwa. Ni byo bita ‘bi-polar disorder”.

Kim Kadashian akomeza agira ati “Umuntu wese ufite icyo kibazo cyangwa afite umuntu wa hafi ye ufite icyo kibazo, murabizi ukuntu bigora kubyakira, ni umuntu w’umuhanga ariko unagoye cyane, kuko amagambo ye ntakunze kujyana n’ibyo aba agambiriye.

Kanye West ni umwe mu baraperi b’ibyamamare bubashywe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse muri iyi minsi arimo kugerageza kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ubwo aheruka mu gikorwa cyo kureshya amajwi bwa mbere n’amagambo amaze iminsi yandika kuri Twitter yasigiye abantu urujijo.

Kim na Kanye bashakanye muri 2014, bafitanye abana bane.

Mu butumwa Kardashian yanditse kuri uyu wa gatatu, yavuze ko atigeze yifuza kuvuga uburyo ibibazo byo mu mutwe byazonze umugabo we byagize ingaruka mu muryango wabo, kubera ko atashakaga ko bigira ingaruka ku bana babo, kandi akazirikana ko umugabo we afite uburenganzira ku kutavogerwa mu birebana n’ubuzima bwe.

Mu butumwa bwe, ati “ Ariko uyu munsi nifuje kugira icyo mbivugaho kubera ko abantu bakomeje kumuha akato no gufata uburwayi bwe uko butari, abazi iby’ubwo burwayi cyangwa iyo mwitwarire igoranye bazi neza ko umuryango ntacyo ushobora kubikoraho keretse iyo ufite icyo kibazo akiri umwana”.

Kardashian akomeza agira ati “Abantu batazi ibirebana n’icyo kibazo usanga akenshi ari bo bacira umuntu urubanza kandi ntibumve ko umuntu ufite icyo kibazo, ahubwo aba akeneye na we kugira uruhare mu nzira yo kumufasha gukira n’ubwo inshuti n’umuryango ntako baba batagira”.

Kardashian West yamokeje avuga ko umugabo we abantu bakomeje kumwikoma kubera ko ari icyamamare no kuba hari igihe imyitwarire ye itera kumwibazaho, ariko asaba abantu kumwumva no kutamutererana.

Kardashian ndetse akemeza ko kuba Kanye West ari icyamamare, ukongeraho ko ari umwirabura, utaretse n’ikibazo yatewe n’urupfyu rwa nyina, byose ngo bimukoraniraho bikamutera kugira imyitwarire ituma bamwe bamufata uko atari kandi nyamara ngo ari umuntu w’umuhanga, ushyira mu gaciro kandi uhora agerageza kugera kuri byinshi, nubwo bigeraho bikazamba kubera ko hari igihe amagambo ye anyurana n’imigambi aba afite.

Kardashian asoza ubutumwa bwe asaba itangazamakuru n’abaturage kugerageza kumva umuryango we no kuwushyigikira kugira ngo ubashe gusohoka muri ibyo bibazo.