Print

Miss Balbine yumijwe n’amagambo y’ubusambanyi ya Bruce Melody

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2020 Yasuwe: 8765

Abicishije kuri Snapchat, Balbine akaba ya postinze aka video arimo yumva iyi ndirimbo Saa Moya ya Bruce Melody, aho uyu musore aba agira ati : “Mfite Sosiso mfite Banana, urakora choice ufate icyo ushaka ”, niko gushyiraho comment agira ati : “I am so weak Guys! This song…”.

Tugenekereje mu kinyarwanda ni nkaho Miss Balbine yagize ati : “Ndananiwe! Iyi ndirimbo…. ”, aha akaba yashatse kumvikanisha ko amagambo yumvise muri iyi ndirimbo by’umwihariko ayo ya Sosiso na Banana yatumye yumirwa kuko yose yerekeye ubusambanyi nkuko byagiye bigarukwaho n’abafana batandukanye ba Bruce Melody.

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo zitandukanye zikomeje kugenda zisohoka mu Rwanda Zerekeye ku busambanyi nka Igare ya Mico The Best, Micro ya DAVIS D, Ntiza ya Mr KAGAME afatanyije na BRUCE MELODY,Do me ya MARINA afatanyije na QUEEN CHA ndetse nizindi zagiye zivugwaho byinshi,aho bamwe bavugako bazishyigikiye dore ko no mu bindi bihugu bamaze igihe bakora mwene izi ndirimbo,gusa hari nabandi bakomeza kugenda bazinenga cyane bavuga ko zidahuye n’umuco nyarwanda.


Comments

27 July 2020

Buri wese njye aguma muri business tree
Bareke kwivanga muzabandi


Queen Bee 25 July 2020

Iyi nta nkuru mbonyemo. Arivugisha ubwo busa se we ni shyashya? Bazi kwibonekeza!😏😏😏😏😏