Print

Umugabo yishe umugore we kugira ngo abone uko abana n’umutinganyi bakundanaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2020 Yasuwe: 3219

Iperereza ryakozwe kuri uyu mugabo wari usanzwe acuruza imiti muri Pharmacy ryagaragaje ko uyu mugabo yamaze imyaka 5 apanga uko azica uyu mugore we yarangiza akigira muri Australia kubana n’umugabo mugenzi we bakundanaga.

Uyu mugabo ngo yahuriye n’uyu mutinganyi ku rubuga abatinganyi bahuriraho bagateretana rwitwa Grandr bahita bapanga kubana niko gushaka uko yakwikiza umugore we.

Iperereza ryavuze ko uyu mugabo wahamwe no kwica umugore we yashakaga ukuntu yanahabwa ubwiteganyiriza bwa miliyoni 2 z’amapawundi binyuze mu kwica uyu mugore we yarangiza akabeshya ko ari umugizi wa nabi wabateye akamuhitana.

Uyu mugabo ngo yatamajwe na application yari yarashyize muri telfoni ye ya iPhone yitwa health app yamufashe amashusho ubwo yari amaze kwica umugore we.
Uyu mugabo yakatiwe imyaka 30 nyuma yo kumara amasaha 2 n’iminota 30 aburana mu rukiko ibyaha bikamuhama.

Umuryango wa Jessica wasezeye ku mukobwa wabo uvuga uti “Ijuru ryungutse umumalayika ariko isi iramuhombye.Jessica yari umugore udasanzwe,ufite ubwiza imbere n’inyuma.Yari umuntu utikunda kandi yitaga ku muntu wese bahuye akamugaragariza urukundo.Nk’umwana wacu w’imfura,yaduhaye ibyishimo bisendereye.”

Urukiko ngo rwaragenzuye rusanga ko uyu mugabo yishe umugore we kuko ngo yabonye ko aribwo buryo bwonyine bwari gutuma batandukana nyuma y’imyaka 9 bari bamaze babana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahohoteraga bikomeye uyu mugore we ndetse ngo yigeze kumukubitira mu modoka,anamutera telefoni mu maso.Uyu mugabo ngo yigeze kumuvuna ukuguru.


Mitesh yishe umugore we kugira ngo abane n’uyu mutinganyi w’inshuti ye


Comments

theoneste 14 August 2020

Yooo birababaje, ubwox iyamureka akagenda atamwishe,