Print

Umunyamideli waciye ibintu kubera kugira mu nda nk’ah’urutozi yatangaje ko ashaka kuba Perezida w’igihugu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2020 Yasuwe: 15309

Uyu mukobwa wibera mu gihugu cya Ghana ariko ukunzwe na benshi muri Afurika yavuze ko inzozi ze ari ukuba Perezidante wa Gambia mu myaka iri imbere.

Princess Shyngle abinyujije kuri Instagram yagize ati “Mfite inzozi zo kuzaba umugore wa mbere utegetse Gambia kandi nizeye ko inzozi zanjye zizaba impamo.nzaba ndi perezida ukurura abagabo kurusha abandi bose ku isi.”

Uyu mukobwa yavuze ko naba perezida azahindura ibintu byinshi muri Gambia ndetse ahita asaba abafana kumuha ibitekerezo kuri izi nzozi zikomeye afite zo kuba perezida wa mbere wa Gambia.

Bamwe mu bafana be bishimiye izi nzozi yagize gusa abandi bamwibasiye bamubwira ko ari ibisanzwe ku byamamare kubeshya abantu kugira ngo bumve akabavamo.