Namenyanye n’umusore duhuza urugwiro ambwira ko yankunze kandi nanjye numva anguye ku mutima. Ntibyatinze dusezerana kubana ariko ubu ibintu byanyobeye. Yansabye kumusura sinazuyaza, mpageze nsanga aranibana.
Ansaba ko turyamana bimwe by’ubu, mubwira yuko ntabirota kuko nkiri n’isugi kandi nabitinya pe.Yakomeje rwose kunyinginga agira ngo wenda ndisubiraho, mumenere ibanga nahishe abandi, ariko ndanga nkomeza kwanga.
Ambwira ko atabana n’uwo atazi, kandi ahora anyumvisha y’uko ankunda. Iyo mubwiye kuntegereza, ambwira yuko atabibasha, ahubwo akumva ko ntamukunda cyangwa yuko ntamwizera.
Mu biganiro bye nanjye, akenshi aba ambwira amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina gusa, agira ngo akunde andarure ndaruke. Arangwa n’utugambo dusize ubuki n’akarimi kareshya iteka ryose.
Ni umusore rwose ufite ifaranga, ikindi kandi unogeye ijisho. Ntaho amwaye mu gihagararo, no mu bitekerezo arakeye, uretse ako kantu ke k’amashyushyu, yo guhora ashaka kurya idahiye.
Icyakora noneho byandenze, ngo ngombe mwihe wese wese, cyangwa mubwire ashake abandi. None nkore iki ? Nemere ntange amagara yanjye kugira ngo akomeze ankunde cyangwa nange mureke agende ?
Ndakuze bihagije by’abakobwa, ngumye gutinda naba Marita. Nabuze icyo nkora n’icyo ndeka. Si ukwitaka ntabwo ndi mubi, ndetse yewe ndangije kaminuza. Ariko se, none mwanze nkabura uwundi ? Mungire inama !
Umva rero mukobwa urwo nta rukundo rurimo niba agukunda nabanze abinyuze imbere y’amategeko n’aho ubundi mwihere ibyo ashaka uzarebe ko uzongera kumubona na ya magambo meza asize ubuki uzaba uyasezeyeho.
Niba ukunze ubuzima b2awe udashaka kuruta nyuma Yuko amaze kukumenya uburekw ariko Niba wiyanze ubukore kuko nta cyizereko namara kukubona azagutwara ibyiza wabireka aramutse agiye utarabonanye na we byakubabaza ariko si cyane nk’uko wababara agiye waranamwambariye ubusa . Agahinda Niko kakwitwarira . Ibyiza bireke niba agukunze ashake Uburyo mwubaka urugo naho aragushuka namara kugera KU cyo yifuza azakwanga
Niba ukunze ubuzima b2awe udashaka kuruta nyuma Yuko amaze kukumenya uburekw ariko Niba wiyanze ubukore kuko nta cyizereko namara kukubona azagutwara ibyiza wabireka aramutse agiye utarabonanye na we byakubabaza ariko si cyane nk’uko wababara agiye waranamwambariye ubusa . Agahinda Niko kakwitwarira . Ibyiza bireke niba agukunze ashake Uburyo mwubaka urugo naho aragushuka namara kugera KU cyo yifuza azakwanga
sha witonde ayomafaranga afite ntimuyakoremo ubukwe gs ntawendunva urikurebakumafaranga
Abakobwarero murasetsa witekerezako.ntumubura utazabontundi,siwemusorewenyinte kwisi uwo ukoyaje ntikontabandi bazaza ntimba afite amafaranga nkuko ubivuga.mukorubukwe ntabonye mukundubukwe ntiwibeshya ukamuha mutarabanta azagukatira
Uwo mugore unuhakanire nashaka akwange. Ntabwo uzabura undi.
Agapfundikiye gatera amatsiko cyakora naza iwanyu akagukwa akagucisha mu murenge nyuma y’ibyo uzamuhe bitabaye ibyo wazaba iciro ry’imigani.
Agapfundikiye gatera amatsiko cyakora naza iwanyu akagukwa akagucisha mu murenge nyuma y’ibyo uzamuhe bitabaye ibyo wazaba iciro ry’imigani.
Mukobwa,itondere uwo musore.Akenshi Abasore iyo babonye icyo bishakiraga,baraguta.Bigatuma abakobwa bamwe biyahura.Birababaza cyane.Ibyo benshi bita ngo "bari mu rukundo",akenshi biba ari ukwiryamanira gusa.Komera ku busugi bwawe.Muli iki gihe ni bake babufite.Humura uzabona umugabo utagusaba kubanza kuryamana nawe.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tumaze guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
agukunda se atakwihangana byo ubwo ri urukundo?
Inama nakugira niba waririnze kugeza ubu ukiri isugi bishobokera bake,ntabwo uwo nguwo woherejwe na satani gupima kwizera kwawe no kwhangana kwawe ariwe ukwiye gutuma utanga umubiri wawe,icyemezo ufite se ko numuha bizatuma mubana nikihe?nubura ubwenge ingaruka zizakubabaza kurushaho.
Ntuzibeshye ngo urabikora! Icyo ni ikimenyetso ko atagukeneye nk’umugore, azishimisha hanyuma ashake abandi! Please, abagabo barahari wicika intege.
Mukobwa, sinkuzi ariko niba ibyo wanditse ari ukuri naguha igisubizo kivuga ngo ntuzazire akamanyu k’umutsima. Byongeye niba usenga, kwifata nirwo rufunguzo rw’ijuru n’ubuzima bw’iteka kuri wowe. Ndakwinginze ntuzigere wita kubizakubuza ubuzima bw’iteka kumpamvu iyo ariyo yose. Komeza imihigo, uwawe ari hafi kuboneka. Bwira umukunzi wawe ko Bidashoboka agutegereze cyangwa ashakire ahandi. Imana ibigufashemo.
Buriya umuntu muzabana,mukarambana,mugasazana ni ikintu kitoroshye.Aba agomba kukumva,akakubaha ndetse akakwihanganira.Niba agukunda nawe ukamukunda,akaba afite amafaranga,kuki adakora ibisabwa ngo mubane byemewe n’amategeko?Anashatse ukwezi 1 yaba abirangije.Agakwa,mukandikwa ubundi mugasezerana mukabana.Umusore ufite ayo mashyushyu akabije,udashaka gukora ibisabwa vuba ngo mubane aba afite ikibazo.Hari igihe aba afite abandi bakobwa arimo kukubeshya.
Ugomba kumukanira,niba agukunda uzamubwire akore ibyo asabwa vuba ubundi mubane ibyo bive aho.