Print

Umubyeyi wa Lionel Messi yakoze igikorwa cyatumye benshi bakeka ko umuhungu we agiye kuva muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 3792

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo Radio Rai, Tuttomercatoweb na La Gazzetta dello Sport byatangaje ko se wa Messi ari gushaka inzu nziza mu mujyi wa Milan gusa ntibyigeze byemeza ko ari iy’umuhungu we Lionel Messi.

Ibi binyamakuru byemeje ko se wa Messi witwa Jorge ari I Milan gushaka inzu ndetse bishoboka ko nta kabuza Inter Milan yaba igiye kwegukana uyu kizigenza.

Inter Milan ngo iracyashaka kwegukana uyu mukinnyi w’icyamamare ku isi kuko ngo yatangiye kumushaka ubwo yari akiri umwana muto.

Messi amaze igihe atishimira ubuyobozi bwa FC Barcelona n’uburyo bagura abakinnyi ariyo mpamvu ashaka kwigendera.

Ikindi abavuga ko Messi ashobora kwerekeza muri Serie A bashingiraho nuko kuva kera kose Messi yavuze ko yakunze ihangana rye na Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu ashobora kumusanga.

Sky Sport Italia yavuze ko impamvu Jorge Messi ari gushaka inzu I Milan ari uko iki gihugu cyoroshya ibijyanye n’imisoro ugereranyije no muri Espagne.

Mu minsi ishize nabwo Messi yavuze ko yari agiye kuva muri Espagne kubera ibibazo by’imisoro ihambaye bakunze guca abakinnyi.