Print

Pasiteri Bugingo yatwitse Bibiliya kubera ijambo rimwe gusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2020 Yasuwe: 15793

Yabikoze ku munsi wa Pasika wabaye tariki ya 16 Mata 2017, nyuma yo gusanga hari Bibiliya yavugaga ko ziyobya, bitewe n’amagambo abiri avuga ku mwuka wera, yemeje ko ahabanye.

Mu Cyongereza, harimo Bibiliya zasohotse mu bihe bitandukanye, zirimo iy’Umwami Yakobo (King James Version) ndetse n’Inkuru Nziza (Good News). Iyo uru rurimi rusobanuwe mu Kinyarwanda, ‘Holy Spirit’ ni ‘Umwuka Wera’ na Holy Ghost ni ‘Umwuka Wera’.

Pasiteri Bugingo ntabwo yemeye ko ijambo ‘Ghost’ ryaba umwuka wo guhuza n’Umwuka Wera kuko ngo ijambo ‘Ghost’ rivuga imyuka mibi. Ntabwo yishimiye uburyo muri Bibiliya, ijambo ‘Holy Ghost’ ririmo inshuro 99, mu gihe ‘Holy Spirit’ ryo rizamo inshuro zirindwi.

Yemeje ko abakoresha ubu bwoko bwa Bibiliya ari ‘Abaramyi b’Umubisha’. Ku bw’izo mpamvu, yategetse abayoboke be gufata ubwo bwoko bwa Bibiliya bubiri, bakabushyira mu muriro.

Byavuzwe ko Pasiteri Bugingo yakomeje gutwika Bibiliya, bigera aho Aloysius Kiiza Matovu na Semugooma Francisco basanzwe ari abavugabutumwa, bajya kumurega mu rukiko. Aba bombi bavuze ko icyo bashaka ari uguhagarika uyu Pasiteri, ntakomeze kuzitwika kandi zizakenerwa n’abakiri bato.

Pasiteri Bugingo Aloysius afite abayoboke benshi

Itorero rya House Prayer Ministries International riri mu matorero akunzwe cyane muri Uganda, kuko ngo mu bihe bisanzwe, ryakira abantu bari hagati y’ibihumbi 3000 – 6000 ku munsi. Mu iteraniro ryo ku Cyumweru, risengeramo abari hagati y’ibihumbi 10,000 na 15,000 nk’uko Pasiteri Bugingo yabyitangarije.


Comments

Sikobiri 27 July 2020

Uyu @ Bitariho, yaturangira aho urwo rugero atanze rwanditse muri Korowani, ko Aburahamu avuka i Maka?
Cyangwa apfuye kwivugira gusa?!


MUTANGANA 27 July 2020

N’izindi zose ahubwo nibazitwike kuko zirimo amafuti menshi cyane kandi zirakomeza kuyobya rubanda.


bitariho 27 July 2020

Igitangaje nuko hari n’ibindi bitabo byinshi bavuga ko byaturutse ku Mana.Urugero,Korowani bavuga ko yavuye mu ijuru.Ariko ikibabaje,nuko ibyo bitabo "bivuguruzanya".Urugero,mu gihe Bible ivuga ko Aburahamu yavukiye mu mujyi wa UR,Korowani yo ivuga ko yavukiye I Maka.Ibi byerekana ko Bible na Korowani byombi bidashobora guturuka ku Mana imwe.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza" mu gihe dushaka aho twasengera.Ntabwo Imana yemera amadini yose.