Print

Munyakazi Sadate yemeje ko Rayon Sports na APR FC zigiye kwesurana mu mukino wa gicuti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 1721

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Nyakanga 2020, ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku mukino wa gicuti gusa hategerejwe niba umutoza Guy Bukasa azabiha umugisha.

Ati “Umukino wa gicuti twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko uyu ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutakinnye umukino wo kwishyura muri Shampiyona, ko twari kubatsinda. Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose.”

Sadate yavuze ko nubwo Rayon Sports na APR FC bazahora ari abakeba mu kibuga ariko hanze yacyo bazabana neza kuko aya makipe yombi ari ay’Abanyarwanda.

Yagize ati "Nta na rimwe Rayon Sports izigera yorohera APR FC mu kibuga.Intsinzi ikomeye twifuza ko yakura kuri Gikundiro, ni ukunganya gusa. Guhangana kuri mu kibuga gusa ariko hanze yacyo twese turi Abanyarwanda."

Munyakazi yavuze ko Rayon Sports na APR FC zifite inshingano ikomeye yo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda ariko hanze y’ikibuga ari amakipe y’abavandimwe bityo nta mpamvu yo guhangana hanze yacyo.

Sadate yavuga ko uyu mukino wa Gicuti wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Rayon Sports yerekane ko ishaka kwihimura kuri APR FC yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20 wabaye kuwa 21 Ukuboza 2019.

Munyakazi yavuze kandi ko abakinnyi ikipe ya Rayon Sports itarishyura amafaranga yo kubagura batarenze 4 aho yavuzemo Sekamana Maxime,Kayumba Soter n’abandi.

Uyu mukino nubasha kuba uzaba ubaye uwa mbere wa gicuti uhuje aya makipe ahora ahanganiye ibikombe mu Rwanda kuva yashingwa.