Print

Burundi: Umukobwa w’imyaka 26 yatorewe kuyobora akarere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 5907

Uyu mukobwa witwa Lydie Nihimbazwe ukiri muto yatowe kuri uyu wa Gatanu n’abajyanama b’uturere baturuka mu mashyaka atandukanye.

Kuwa 09 Nyakanga 2020, nibwo Komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu Burundi,CENI,yatumiye abajyanama b’ama komini baturuka mu mashyaka atandukanye kugira ngo baze bihitiremo abayobozi hamwe n’abajyanama babo! Mu matora yakozwe uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga 2020.

Uyu munsi kandi, Abapolisi 19 mu Burundi birukanywe mu gipolisi bashinjwa kurya kurya ruswa no kwiba abaturage.

Nkuko byatangajwe na Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu gihugu n’iterambere rusange yavuze ko n’abandi bayobozi bafatiwe muri byaha bose barimo gukurikiranwa n’ubutabera.

Pereida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko mu migambi nyamukuru ya leta ye harimo kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Bwana Nkurikiye yavuze ko ibihano byahawe aba bantu ari "ubutumwa ku mupolisi wese, no ku bakozi bose bo muri iyi minisiteri nshyashya

Yavuze ko barimo gushakisha uwo ariwe wese waba yarakoranye ibyo byaha n’abo bantu kugira ngo nawe ahite yirukanwa mu kazi.

Bwana Nkurikiye avuga ko uzafatirwa mu makosa nk’ayo batazamureka ngo akomeze atukishe urwego rwa polisi.

Yagiriye inama abakozi bo muri iyi Minisiteri ko kuva ubu uzahirahira akarya ruswa cyangwa akanyereza umutungo w’igihugu atazihanganirwa.


Abapolisi 19 birukanwe ku kazi bazira ruswa n’ubujura