Print

Pep Guardiola yamaganye itoneshwa rikomeje gukorerwa abakinnyi b’ikipe ya Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 6394

Nubwo Manchester City itatwaye igikombe muri uyu mwaka,abakinnyi bayo barimo Kevin De Bruyne na Raheem Sterling bitwaye neza bigaragarira buri wese ariko ntibatekerejweho imbere ya kapiteni wa Liverpool,Jordan Henderson.

Guardiola yavuze ko ubu buryo bwo guhemba abakinnyi bitwaye neza busigaye buha amahirwe abakinnyi b’ikipe ya Liverpool gusa.

Guardiola yamaganye iri tonesha rikomeje gukorerwa abakinnyi ba Liverpool kuko aribo bahawe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu myaka y’imikino 2 ishize ndetse amahirwe menshi nuko uyu Jordan Henderson arahabwa amahirwe menshi yo kuzacyegukana cyane ko yahawe igihembo n’abanyamakuru bandika.

Yagize ati “Oya,Oya,kizahabwa umukinnyi wa Liverpool.Ubwo twatwaraga Premier League iki gihembo cyahawe umukinnyi wa Liverpool.Kuba baratwaye iyi shampiyona ndemeza ko n’umukinnyi mwiza w’umwaka azaturuka muri Liverpool.Iki gihembo cyagenewe abakinnyi ba Liverpool.”

Ubwo City yatwaraga shampiyona igize amanota 100,Kevin de Bruyne ntiyahawe iki gihembo nubwo yari yitwaye neza cyane ahubwo cyahawe Mohamed Salah.

Mu mwaka w’imikino ushize,City yatwaye igikombe cya shampiyona ariko iki gihembo cyahawe Virgil Van Dijk.

Uyu munsi,Jordan Henderson yatwaye iki gihembo cy’abanyamakuru bandika atsinze Kevin de Bruyne wamukurikiye mu gihe Marcus Rashford yabaye uwa 3 imbere ya Virgil Van Dijk na Sadio Mane.

Nubwo De Bruyne akomeje guteshwa agaciro,yatanze imipira yavuyemo ibitego 19 muri shampiyona y’uyu mwaka hanyuma anatsinda ibitego 11.


Guardiola yababajwe n’ukuntu abakinnyi ba Liverpool bari gutoneshwa