Print

COVID-19: Handuye abantu 19 hakira abandi 11 mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 954

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2020,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abanduye Coronavirus mu Rwanda ari 19 barimo 12 babonetse mu mujyi wa Kigali mu bice byibasiwe cyane n’abari mu kato.Rusizi habonetse 5,Nyamasheke umwe na Kirehe 1.

Kuva kuwa 14 Werurwe 2020,umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda,abamaze kwandura Coronavirus ni 1,729.Uyu munsi kandi hakize abantu 11 bituma abamaze gukira bose baba 900.Abakirwaye ni 824 mu gihe abamaze gupfa ari 5.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubibonye ku muntu cyangwa abigaragaje agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Kubera ingaruka zikomeye icyorezo cya COVID-19 cyagize ku bahanzi bo mu Rwanda bigatuma bahagarikacyangwa bagasubika ibitaramo, imurikabikorwa n’ibindi bibafasha kubona inyungu z’ibihangano byabo,Leta yagennye miriyoni 300 Frw zo kubagoboka.

Mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’abahanzi bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa bitandukanye bifasha abo bahanzi kubyaza umusaruro ibihangano byabo muri ibi bihe bitakiri ngombwa guhura n’abakunzi babo imbona nkubone.

Binyuze muri Gahunda ArtRwanda –Ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) na Imbuto Foundation, batangije ikigega cya miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19.

Iyo nkunga igenewe guhabwa abafite imishinga y’ubuhanzi bushingiye ku muco no guhanga udushya, ikaba izanyuzwa muri federasiyo ziri mu byiciro birindwi ari byo umuziki, ibijyanye n’amafilime, ubuhanzi nyeshusho (plastic arts), abanditsi, ubwiza no kumurika imideri, imbyino gakondo n’imyiyereko muri rusange.

Icyo kigega kigiye gucungwa n’Ikigo “Business Partners Network/BPN” gisanzwe giteza imbere ubucuruzi nyarwanda, kikaba gifite inshingano zo gusesengura ubusabe bw’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo by’abikorera batanze imishinga izatoranywamo iyatsindiye guterwa inkunga.

Binyuze muri icyo Kigega, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irateganya no guhugura abahanzi barenga 300 kujyana n’ibihe babyaza umusaruro ibikorwa remezo n’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga. Abahanzi kandi bateguriwe ibice bizaborohereza kumurika ibihangano byabo mu nzu ndangamurage zitandukanye mu gihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yavuze ko ikigega ndetse n’ubufasha bugenewe abahanzi byateganyijwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho yabo muri ibi bihe bya COVID-19.

Ati: “Abahanzi baravugaga ngo ibikorwa byacu byarahagaze byose, ntitugikora ibitaramo kuko bisaba guhura. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye twashakishije ayo mikoro, kugira ngo dufashe abahanzi bafite ibikorwa n’imishinga ishobora kubyara inyungu no guhanga imirimo ku bantu benshi.”

Ikigega gifunguriwe umuntu wese ufite umushinga watanga igisubizo ku bibazo abahanzi bahura na byo muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, ukabyara umusaruro ugera ku bantu benshi.

Umuhanzi Mani Martin yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije mu gushakira igisubizo kirambye ingorabahizi abahanzi nyarwanda bakomeje guhura na zo kubera COVID-19.

Yanavuze ko icyo cyorezo gihangayikishije Isi muri rusange cyabasigiye isomo rikomeye nk’abahanzi nyarwanda, ashishikariza bagenzi be gukaza ingamba mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bagakora ubucuruzi bw’ifashisha iro koranabuhanga kuri ubu ryihariye amahirwe mu kuzahura ubukungu bw’inzego zose.

Umuyobozi wa BPN Nkulikiyinka Alice, yavuze ko biteguye gukurikirana ubusabe bw’abahanzi bifuza kugobokwa, ndetse bakazakurikirana n’uko ayo mafaranga azakoreshwa neza ku bazatoranywa.